Tariki ya 05 Kamena 2026, Prophet Ernest azayobora igikorwa cyiswe “Meet with Prophet Ernest Nyirindekwe”, kizabera muri Washington Marriott Georgetown i Washington DC. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizaba umwanya wihariye wo gusangira Ijambo ry’Imana, gusenga, kwakira ubuhanuzi no gukomezanya mu kwizera.
Uru rugendo ruje nyuma y’igihe gito asoje ibikorwa bikomeye muri Canada mu birori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Itorero Elayono rimaze rishinzwe. Mbere yo kugera muri Canada, yari yabanje kunyura muri Amerika muri gahunda nabwo z’ivugabutumwa.
Ku wa 2 Gicurasi 2026, Elayono yakoreye muri Canada ibirori bikomeye byo kwizihiza imyaka 10 imaze ibayeho. Ibi birori byiswe “10 Years Anniversary”, byitabiriwe n’abakristo benshi baturutse hirya no hino, ndetse byabaye umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’iri torero rimaze imyaka icumi rikora umurimo w’ivugabutumwa.
Ibirori byaranzwe n’amasengesho, kuramya no guhimbaza Imana, ubuhanuzi, ubuhamya ndetse n’ubusabane hagati y’abizera. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibi birori, Prophet Ernest yavuze ko uwo munsi wari uwihariye ku muryango wa Elayono. Ati: “Wari umunsi w’Ijambo ribohora, ubuhanuzi, ubusabane n’amashimwe.”
Prophet Ernest akomeje ibikorwa byagutse by’ivugabutumwa hirya no hino ku Isi. Mu mezi ashize, yasuye ibihugu birimo u Bwongereza, Suwede n’u Bubiligi, aho yakoreye ibikorwa byo kwigisha Ijambo ry’Imana, gusengera abakristo no kwakira ubuhamya bw’ibyo Imana yakoze mu buzima bw’abantu.
Nyuma y’izo ngendo zo ku Mugabane w’u Burayi, yakomereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere yo kwerekeza muri Canada. Ubu yongeye gusubira muri Amerika gukomeza ubutumwa bwe bwo kwamamaza Yesu Kristo.
Abakurikiranira hafi umurimo wa Prophet Ernest bavuga ko uru rugendo rugaragaza iyerekwa mpuzamahanga afite ryo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, atitaye ku mbibi cyangwa intera.

Prophet Ernest Nyirindekwe asubiye muri Amerika mu rugendo rw’ivugabutumwa

Prophet Ernest aherutse kwizihiza imyaka 10 ya Elayono mu birori byabereye muri Canada
