Prophet Ernest ategerejwe mu Bwongereza mu birori bikomeye bya “Meet and Greet”

Imyidagaduro - 11/02/2026 8:22 AM
Share:
Prophet Ernest ategerejwe mu Bwongereza mu birori bikomeye bya “Meet and Greet”

Umukozi w’Imana uzwi cyane, Prophet Ernest Nyirindekwe, ategerejwe mu Bwongereza aho azitabira ibirori byihariye byiswe “Meet and Greet”, bizahuza abayoboke be n’inshuti ze batuye muri icyo gihugu.

Nubwo ibi birori bizaba ku wa 14 Gashyantare 2026, umunsi uzwi ku Isi nka Saint Valentin, abateguye iyi gahunda bagaragaje ko intego yayo itari ukwizihiza umunsi w’abakundanye, ahubwo ari ugutanga umwanya wo guhura, kuganira no gusabana hagati ya Prophet Ernest n’abakurikirana inyigisho ze kandi zikabafasha mu buzima bwa buri munsi.

Ibi birori byateguwe na Elayono UK, bizaba ku wa Gatandatu w'iki Cyumweru kuva saa munani z’amanywa ku isaha ya GMT (ni ukuvuga saa kumi z’umugoroba ku isaha y’i Kigali), bibere i London muri Riverside Conference Center (Room 5).

Ibirori bya Meet and Greet ni iki? Biba bigamije iki?

“Meet and Greet” ni ibirori bisanzwe bikorwa ku byamamare byo mu myidagaduro, siporo cyangwa ubuhanzi, aho abafana bahabwa amahirwe yo guhura imbona nkubone n’uwo bakunda, bakamuganiriza, bakifotozanya, bakamubaza ibibazo, ndetse bakamwumva mu buryo bwisanzuye.

Mu rwego rw’iyobokamana, ibi birori ntibisanzwe bimenyerewe cyane, ariko iyo bikorwa biba bigamije: Gutanga umwanya wo kwegera Umushumba mu buryo bwisanzuye; Gusangira ubuhamya n’ubunararibonye mu murimo w’Imana; Gukomeza umubano hagati y’umushumba n’intama; Guhumuriza no gukomeza abizera mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Akenshi birangwa n’ijambo rito ryo gukomeza abantu, umwanya w’ibibazo n’ibisubizo, gusabana, ndetse no gusabirwa umugisha ku giti cyabo. Ni ibihe byubaka, bikora ku mutima kandi bigasigira ababyitabiriye ibyishimo n’icyizere gishya.

Prophet Ernest Nyirindekwe yasabye buri wese utuye mu Bwongereza uzabona amahirwe, kuzitabira ibi birori by'imbonekarimwe, agaragaza ko ari umwanya w’umunezero n’ubusabane bwihariye.

Iyi gahunda yo mu Bwongereza ije ikurikira igiterane gikomeye Prophet Ernest aherutse gukorera mu Bubiligi cyiswe “Ijoro ryo guhindura ibintu”, cyabaye ku wa 06 Gashyantare 2026 i Brussels.

Ni amacyesha (overnight) yabereye kuri Rue Gheude 21 et 25, 1070 Anderlecht, guhera saa mbili z’ijoro kugeza bucyeye. Ryari ijoro ryo gusenga byimbitse, kuramya no kwakira ijambo ry'Imana rifite imbaraga zo guhindura ubuzima.

Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yaboneye izuba mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Yatangiye ivugabutumwa mu 2007 nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi, impano avuga ko yahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Amaze imyaka 19 mu murimo w’Imana, akaba ari we washinze Elayono Pentecostal Blessing Church, ifite amashami mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo Canada, u Bwongereza n’u Bubiligi.

Mu rugendo rwe rw’umwuka, yagiye yigira ku bayobozi bakomeye mu by’Umwuka barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza, yita umubyeyi we mu Mwuka.

Mu minsi yashize kandi, amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuhanuzi mpuzamahanga Uebert Angel ashimangira impano y’ubuhanuzi iri muri Prophet Ernest, nubwo batari basanzwe baziranye.

Prophet Ernest ashimangira ko gukorera Imana mu rukundo no mu guca bugufi ari byo shingiro ry’umurimo wera. Avuga ko ubutumwa bwiza bugomba guhindura imitima y’abantu, bukabafasha gukomera mu kwizera no mu mibereho ya buri munsi.

Kuri ubu Prophet Ernest ategerejwe mu birori bya Meet and Greet bizabera i London bitegerejwe nk’umwanya wihariye wo gusabana, gusangira ijambo, no kongera imbaraga mu kwizera. Ni ikimenyetso kandi cy'uko Elayono ikomeje kwaguka ku mugabane w’u Burayi no hirya no hino ku Isi.

Prophet Ernest amaze imyaka 19 mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo

Prophet Ernest Nyirindekwe ategerejwe mu Bwongereza mu birori byihariye byiswe “Meet and Greet”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...