Prophet Claude ategerejwe muri Uganda mu giterane gikomeye yitezeho guhindura ubuzima bwa benshi

Iyobokamana - 02/11/2026 2:21 PM
Share:
Prophet Claude ategerejwe muri Uganda mu giterane gikomeye yitezeho guhindura ubuzima bwa benshi

Prophet Claude Ndahimana uyobora Soul Healing Revival Church ategerejwe muri Uganda, aho azitabira igiterane gikomeye cyiswe Mega Thanksgiving 2026 cyateguwe na World Mission Maranatha Church iyoborwa na Pastor Mathilde M. Nono.

Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gusoza amasengesho y’iminsi 40 yo kwiyiriza ubusa, kikazahuza abakristo baturutse mu bice bitandukanye kugira ngo bashimire Imana ku byo yabakoreye. Kizaba ku wa 13 Ukuboza 2026, kibere mu rusengero rwa World Mission Maranatha Church rukorera i Namataba mu Mujyi wa Kampala.

Gifite insanganyamatsiko igira iti: “Remember the way he led you” (Ibuka inzira Uwiteka yakuyoboye), iboneka mu Gutegeka kwa Kabiri 8:2 havuga ngo: 

"Kandi ujye wibuka urugendo rwose rwo mu butayu, Uwiteka Imana yawe yakuyoboyemo iyi myaka uko ari mirongo ine, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze, imenye ibiri mu mutima wawe yuko witondera amategeko yayo cyangwa utayitondera." 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Prophet Claude Ndahimana, umukozi w'Imana wo mu Rwanda watumiwe muri iki giterane, avuga ko yiteguye uru rugendo mu buryo bw’umwuka, binyuze mu masengesho no gushaka mu maso y’Imana.

Yatangaje ko afite ubutumwa Imana yamushyize ku mutima bwo kugeza ku Banya-Uganda, akaba yizeye ko hazabaho ubuhamya bushya bw’abazahura n’imbaraga z’Imana, abarwayi bagakira, imitima iremerewe ikabona umudendezo, imiryango igasubizwamo ibyiringiro.

Yanagarutse ku cyo asobanura iyo avuga ku mahirwe ya kabiri, isano afitanye na Pastor Mathilde uyobora World Mission Maranatha Church yateguye iki giterane, akamaro ko kwiyiriza ubusa ku mukristo ndetse n’ubutumwa yageneye Abanya-Uganda bitegura kwitabira iki giterane.

Ikiganiro na Prophet Claude Ndahimana

InyaRwanda: Mutegerejwe muri Uganda mu giterane gikomeye mwatumiwemo na Pastor Mathilde. Mwiteguye gute, kandi ni ubuhe butumwa mufitiye Abanya-Uganda?

Prophet Claude: Ndashimira Imana ku bw’uyu mwanya n’umuryango w’Imana wo muri Uganda waduhaye ikaze. Twiteguye uru rugendo mu buryo bw’umwuka, binyuze mu masengesho no gushaka mu maso y’Imana, kuko twizera ko umurimo w’Imana udashobora gushingira ku myiteguro y’inyuma gusa, ahubwo usaba no kwitegura imbere mu mutima.

Icyo mfitiye Abanya-Uganda si ijambo ryiza gusa ryo kubabwira, ahubwo ni ubutumwa nizera ko Imana yashyize mu mutima wanjye bwo kubagezaho. Hari ibintu bikomeye nizera ko Imana igiye gukora muri Uganda.

Ni igihe abantu benshi bazahura n’imbaraga z’Imana, abarwayi bagahabwa gukira, imitima yari yararemerewe ikabona umudendezo, imiryango igasubizwamo ibyiringiro, kandi ijwi ry’ubuhanuzi rikagera ku bantu benshi.

Icyifuzo cyanjye si uko abantu bazataha bavuga ko bitabiriye igiterane cyiza, ahubwo ni uko bazataha bafite ubuhamya bushya bw’ibyo Imana yabakoreye. Ndifuza ko Uganda itazibukira iki giterane nk’igiterane cyabaye, ahubwo ikazacyibuka nk’igihe Imana yasuriyemo abantu bayo.

InyaRwanda: Hari amashusho yamamaze igiterane mugaragaramop muvuga ku mahirwe ya kabiri mugiye guhanurira ubwoko bw’Imana muri Uganda. Mwabisobanura mute, kandi kubona ayo mahirwe bisaba iki?

Prophet Claude: Iyo mvuga amahirwe ya kabiri, mba nshaka kwibutsa abantu ko amateka umuntu yanyuzemo atari yo agomba kugena iherezo rye. 

Hari abantu benshi bigeze gucika intege, abandi bagatakaza ibyiringiro, hari abigeze gutakaza ibyo bubatse, abandi bakumva ko igihe cyabo cyarenze. Ariko Imana ni yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu.

Ubutumwa mfite ni uko Imana ishobora kongera guha umuntu amahirwe yo gutangira bundi bushya. Ishobora gusubiza ibyiringiro aho byari byarazimye, igakingura imiryango yari yarafunzwe, kandi igasubiza umuntu mu mugambi yari yaravuyemo.

Muri Uganda, nizera ko hari abantu Imana ishaka kongera kuvugisha, gukomeza no kugarurira ibyiringiro. Kugira ngo umuntu abone ayo mahirwe, akwiye kugira umutima wihana, akizera Imana, akayegurira ubuzima bwe kandi akagira ubushake bwo kuyumvira.

InyaRwanda: Pastor Mathilde wabatumiye ni muntu ki kuri mwe? Ni irihe sano mufitanye mu murimo w’Imana?

Prophet Claude: Pastor Mathilde ni umukozi w’Imana wanyeretse umutima wo gushyigikira umurimo w’Imana no guhuriza hamwe ubwoko bw’Imana.

Nabona ubutumire bwe nk’umwanya mwiza wo gukorera hamwe mu murimo wa Kristo. Kuri njye, umurimo w’Imana si amarushanwa hagati y’abakozi bayo, ahubwo ni ugufatanya kugira ngo ubwami bw’Imana bugere ku bantu benshi.

Nizera ko Imana ishobora gukoresha abantu batandukanye, bari mu bihugu bitandukanye, bafite impano n’imihamagaro bitandukanye, ariko bose bagahurira ku ntego imwe: gukiza imitima, kubohora abantu no kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Ndashimira Pastor Mathilde ku bw’icyizere yangiriye no ku mutima wo kwakira uyu murimo. Nizera ko ubu bufatanye buzaba umugisha ku bantu benshi.

InyaRwanda: Iki giterane kizaba gisoza iminsi 40 yo gusenga no kwiyiriza ubusa. Ni irihe banga abakristo bamwe batajya bamenya riri mu kwiyiriza ubusa?

Prophet Claude: Hari ibanga rikomeye abakristo bakwiye kumenya ku bijyanye no kwiyiriza ubusa: kwiyiriza ubusa si ugusonza gusa, ni ukugabanya ibyo umubiri wifuza kugira ngo umuntu arusheho kwibanda ku Mana.

Abantu benshi bashobora kwiyiriza ubusa ariko ntibamenye intego yabyo. Kwiyiriza ubusa si uburyo bwo guhatira Imana gukora ibyo ushaka, ahubwo ni uburyo bwo kwicisha bugufi imbere yayo, gushaka mu maso hayo, gusenga no kuyoborwa n’Umwuka Wera.

Muri Yesaya 58, Imana itwigisha ko kwiyiriza ubusa nyakuri bigomba kugaragarira mu mibereho yacu: kubohora abarengana, gufasha abakene no kugaragaza urukundo.

InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa bwihariye mwaha Abanya-Uganda bitegura kwitabira Mega Thanksgiving 2026?

Prophet Claude: Ndashaka kubwira Abanya-Uganda bose ko mbategereje muri iki giterane mfite umutima wuzuye ibyiringiro.

Niba hari aho wigeze gucika intege, niba hari indwara yakubereye umutwaro, niba hari imiryango isa n’iyafunzwe imbere yawe, cyangwa niba wumva hari icyo Imana yakubwiye ariko ukaba utarabona gusohora kwacyo, ndagutumira ngo tuzahurire imbere y’Imana.

Sinshaka ko uzaza nk’umuntu uje kureba umuvugabutumwa, ahubwo ndifuza ko uzaza ufite inyota yo guhura n’Imana.

Uganda, nimwitegure! Hari ibihe umuntu atagomba gusobanurirwa gusa, ahubwo aba agomba kubyibonera. Twizera ko Imana izakora ibikomeye, kandi ko hazavuka ubuhamya bushya buzatuma benshi bahimbaza izina rya Yesu Kristo.

Prophet Claude agiye kujya muri Uganda mu rugendo rw'ivugabutumwa

Prophet Claude amaze kubwiriza ubutumwa bwiza mu bihugu bitandukanye ku Isi

Mu bihe bitandukanye, Prophet Claude yagiye akorera mu mahanga ivugabutumwa rihembura imitima

Prophet Claude Ndahimana yatumiwe muri Uganda mu giterane gikomeye cyiswe Mega Thanksgiving 2026 cyateguwe na World Mission Maranatha Church iyoborwa na Pastor Mathilde M. Nono 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...