Professor Jay, inkingi ya mwamba muri Bongo Flava, yahawe Miliyoni 16.7 Frw

Imyidagaduro - 12/05/2026 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Professor Jay, inkingi ya mwamba muri Bongo Flava, yahawe Miliyoni 16.7 Frw

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatanze inkunga ya Miliyoni 30 z’amashilingi ya Tanzania, angana na Miliyoni 16.7 Frw, kugira ngo afashe icyamamare mu njyana ya Hip Hop muri Tanzania, Professor Jay, uri mu bihe byo gukira nyuma yo kumara igihe ahanganye n’uburwayi.

Iyi nkunga yashyikirijwe Professor Jay mu izina rya Perezida Samia na Minisitiri wungirije ushinzwe itangazamakuru, umuco, ubuhanzi na siporo muri Tanzania, Hamis Mwinjuma, wasuye uyu muhanzi iwe mu rugo ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dar es Salaam, Nurdin Bilal.

Mu butumwa bwagejejwe kuri Professor Jay, Perezida Samia yavuze ko Leta ya Tanzania ikomeje guha agaciro uruhare uyu muhanzi yagize mu guteza imbere umuziki wa Hip Hop na ‘Bongo Flava’ muri iki gihugu, ndetse n’ubutumwa bwubaka yagiye ageza ku baturage binyuze mu bihangano bye.

Nyuma yo kwakira iyi nkunga, Professor Jay yashimiye Perezida Samia Suluhu Hassan ku bw’urukundo no gukomeza kumuba hafi mu gihe yari arwaye kugeza ubu ageze mu cyiciro cyo gukira.

Uyu muhanzi wamamaye cyane muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, yanashimiye Abanya-Tanzania bose bamubaye hafi, bakamwifuriza gukira no kumufasha mu bihe bikomeye yanyuzemo, avuga ko byakomeje kumuha imbaraga we n’umuryango we.

Ku ruhande rwa Minisitiri wungirije Hamis Mwinjuma, yavuze ko Leta izakomeza guha agaciro abahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu binyuze mu bikorwa byabo by’ubuhanzi.

Yanasabye abaturage gukomeza gushyigikira abahanzi n’abandi bantu baba bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima bwa buri munsi.

Professor Jay ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye cyane mu mateka ya Bongo Flava no muri Hip Hop yo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Izina rye nyakuri ni Joseph Haule, akaba yaramenyekanye cyane mu myaka ya 2000 kubera uburyo yakoreshaga umuziki nk’intwaro yo kuvuga ku bibazo by’imibereho y’abaturage, politiki n’ubuzima bwa buri munsi.

Professor Jay yabaye umwe mu bahanzi bake bakoreshaga Hip Hop bavuga ku buzima busanzwe bw’Abanya-Tanzania, ubukene, ruswa, urukundo n’imiyoborere mibi. Ibi byatumye abantu benshi bafata umuziki nk’uburyo bwo kwigisha no gukangurira sosiyete impinduka.

Mu gihe Bongo Flava yari ikiri kuzamuka, Professor Jay yafashije kuyimenyekanisha cyane muri Afurika y’Iburasirazuba binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka: Nikusaidiaje, Zali la Mentali, Mikono Juu, Inaniuma Sana n’izindi.

Yafashije gutuma Hip Hop yo muri Tanzania igira umwihariko binyuze mu gukoresha Ikinyaswahili gikomeye kandi gifite amagambo yubakiye ku muco nyafurika, ibintu byatumye umuziki wa Tanzania utandukana n’uw’ahandi.

Uretse umuziki, Professor Jay yinjiye muri politiki ndetse aba umwe mu badepite muri Tanzania. Ibi byagaragaje uburyo abahanzi bashobora kugira uruhare mu miyoborere no mu gutanga ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu.

Abahanzi benshi bo muri Tanzania no mu karere bavuga ko Professor Jay yababereye icyitegererezo kubera amagambo y’ubwenge yakoreshaga, uburyo yaririmbagamo n’ubutumwa bwubaka yatangaga.

Mu bihe byinshi, indirimbo ze zakoraga nk’indorerwamo y’ubuzima bw’Abanya-Tanzania, ibintu byatumye afatwa nk’umuhanzi uvuganira rubanda.

Professor Jay afatwa nk’umwe mu batangije injyana ya Bongo Flava, aho yagize uruhare rukomeye mu gutuma Hip Hop yo muri Afurika y’Iburasirazuba yubahwa no gufatwa nk’inganda ikomeye y’imyidagaduro.

Amashimwe ni yose kuri Professor Jay nyuma ya Miliyoni 16.7 Frw yahawe na Perezida Samia Suluhu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...