Indirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ ubusanzwe ni iya Nyakwigendera Bizimana Loti wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo Ras Kayaga benshi bakunze kwita Maguru wo mu itsinda rya Holly Jah Doves yayisubiragamo, Mwalimu Malonga byamwanze mu nda arazamuka akina ari ‘Patron’.
Prof. Malonga yazamutse ku rubyiniro arawucoka kabisa
N’ubwo mu bihe byo kwibuka ntawe ukoma amashyi nyamara muri iki gitaramo benshi banyuzwe no kongera kumva indirimbo za cyera zikunzwe ku buryo bugaragara ndetse binashimangirwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo. Mitali K. Protais wavuze ko kwibuka aba bahanzi bigomba kugaragaramo ibyishimo kuko basize ubutumwa buzagira akamaro igihe cyose.
Minisitiri Mitali na Makuza Lauren ushinzwe umuco muri MINISPOC batangajwe na Prof. Malonga
Uburyo uyu musaza Malonga yitwaye yigana ‘Patron’ uvugwa muri iyi ndirimbo, byashimishije benshi ndetse na Minisitiri ubwe hamwe na Kayaga waririmbaga iyi ndirimbo maze koko igitaramo cyerekana ko ba Nyakwigendera ari ab’ingeri kandi bakomeje kuzirakana kubera ibihangano basize.
Mwalimu Malonga yafashe n’umwanya ashimira abateguye igikorwa nk’iki ndetse anavuga ko by’umwihariko azi Nyakwigendera Bizimana Loti afata nk’umuvandimwe we ariko nk’uko bisanzwe bimuzwiho avuga ko atabura ibyo anenga ati “Ndi nk’umunyamakuru, ubushize igikorwa nk’iki cyari cyiza ariko ubu cyasubiye inyuma. Abagitegura mwikubite agashyi ubutaha bizabe byiza kurushaho kandi bizahoreho.”
Ibyo Ras Kayaga yaririmbaga, Prof Malonga yabikinaga nka 'Patron'
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi Ras Kayaga ubwe yabuze nyina wari umuhanzikazi
Prof Malonga aha yagaragazaga ko atwaye imodoka y'imiryango itanu ivugwa muri iyi ndirimbo
Elisée Mpirwa