Uyu
mugabo avuga ko iyi gahunda igamije gufasha abahanzi n’abatunganya umuziki
kubona amafaranga akwiriye ku bihangano byabo byo mu myaka yashize.
Ibi
biratangazwa mu gihe hashize igihe kinini havugwa ko Washington afite indirimbo
zitigeze zisohoka za Goodlyfe Crew, itsinda ryari rigizwe na Moses Radio na
Douglas Mayanja, uzwi nka Weasel. Nyuma y’urupfu rwa Radio mu 2018, hari impaka
zavugaga ko Washington yanze ko izi ndirimbo zisohoka.
Ariko
Washington yavuze ko yiteguye gukemura iki kibazo mu mucyo, kandi ko yiteguye
kuganira n’abayobozi ba Goodlyfe kugira ngo basuzume izo ndirimbo.
Yavuze
ko Goodlyfe isanzwe ifite umubare munini w’indirimbo ziri ku mbuga
nkoranyambaga, zikomeje kumvwa n’abafana mu karere.
Washington
avuga ko igihe kigeze ngo abahanzi n’abatunganya umuziki bagaragaze inyungu
zituruka ku byo bakoze.
Washington
yavuze. “Kuri njyewe, igihe kigeze ngo tubone inyungu ku byo twakoze.”
Washington
yanashimangiye uruhare runini Goodlyfe yagize mu ruganda rw’umuziki muri
Uganda, avuga ko ubuhanga bwabo bwakabaye bubazanira inyungu nyinshi.
Washington
yavuze ko Weasel yari kuba afite ubuzima bw’icyamamare ku rwego rw’isi
yose: Ati “Weasel yari kuba atunze za
Miliyari, afite indege ye bwite, kuko yaduhaye imyaka hafi 15 akora indirimbo
zidahagarara,”
Yakomeje
avuga ku buryo umuziki wakorwaga mu myaka yashize, avuga ko abahanzi
n’abatunganya umuziki batabikoreraga mu buryo bwemewe kandi badashyiraga ku
mpapuro ibyo bakoze.
Ati:
“Iki gihe turashaka gukora ibintu mu buryo bw’umwuga, dushyiraho amasezerano, twandike
indirimbo neza, kandi tugena neza igipimo cya buri wese mu nyungu. Icyo gihe
twakoraga ibintu kubera ibyishimo gusa. Nemera ko twakoze amakosa kuko tutari
tuzi icyo gukora. Ariko ubu turabizi.”
Ibi
bitekerezo bya Washington bitangazwa mu gihe inganda z’umuziki muri Uganda
zihatira gushyira mu bikorwa amategeko akomeye y’uburenganzira ku bihangano, ku
buryo abahanzi bazajya babona amafaranga ahoraho avuye mu ndirimbo zabo binyuze
muri royalties.

Washington
yatangaje ko azasohora indirimbo zitigeze zisohoka za Goodlyfe nyuma y’ishyirwa
mu bikorwa ry’itegeko rishya ry’uburenganzira ku bihangano

Nyuma
y’urupfu rwa Moses Radio, Washington avuga ko igihe kigeze ngo Goodlyfe
n’abatunganya umuziki babone inyungu z’ubuhanga bwabo, bashyira ibintu mu mucyo
kandi mu buryo bw’umwuga
