Imyaka ibaye itatu mu muziki nyarwanda havutse igisa n’impinduka idasanzwe y’umuziki ugezweho, ubyinitse kandi uryoheye amatwi wigaruriye amatwi ya benshi, urakinwa cyane kuri radiyo na televiziyo.
Kuvuga iyi mpinduka kandi, bijyana no kuvuga kuri Country Records studio yazanye aba producers babigizemo uruhare nka Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Element ndetse na Kozze.
Aba bamamaye ahanini bitewe nuko bakoze kuri nyinshi mu ndirimbo zagezweho
z’abahanzi nka Bruce Melodie, KennySol, Juno Kizigenza, Okkama n’abandi zagiye
zitunganyarizwa muri iyi studio.
Nyuma y’uru rugamba rwasize umuziki nyarwanda uri ku
isonga mu karere k’ibiyaga bigari, hakomeje kuvuka n’izindi mpano zintandukanye
mu bahanzi, ariko uyu munsi reka twigarukire ku batunganya muzika dukunze kwita aba producers.
Kuri ubu, iyo uganiriye na benshi mu bahanzi,
abakurikiranira hafi iby’imyidagaduro mu Rwanda, bose bahuriza ku mpano
idasanzwe y’umuproducer mushya witwa Irasubiza Prince uzwi nka Prince Kiiiz.
Mu gushaka kumenya uko yatangiye, aho agana n’ibyo
ateganya, aganira na InyaRwanda.com, Producer Prince Kiiiz yavuze ko inzozi ze
ari ukugira uruhare mu gutuma umuziki nyarwanda urenga imbibi, ukaba umuziki
ukunzwe kandi unabyinwa ku isi hose.
Yavuze ko impano yo gucuranga no gukunda umuziki
yayigize kuva kera, gusa bitewe n’amasomo yabanje kwibanda mu kwiga, nyuma
arangije ni bwo yafashe akanya ko kwiga, kwihugura no gukora ubushakashatsi
bwamubereye intwaro ikomeye akomeje kurwanisha kugira ngo inzozi ze zibe
impamo.
Yagize ati: ’’Inzozi
zanjye kumuziki Nyarwanda ni ugutanga umuziki mwiza no guhatana kugira ngo
umuziki Nyarwanda ugere kuri international level, kandi ufite quality na sound nziza.’’
Mu bumenyi bwihariye uyu muhanzi afite, harimo
gutunganya indirimbo z’amajwi, gucuranga piano, guitar, kwandika indirimbo,
guhanga injyana (melodie, mixing na mastering).

Producer Kiiz umwe mu batanga icyizere mu muziki nyarwanda
Mu gihe benshi mu ba producers bo mu Rwanda
batunganya indirimbo igice bitewe no kutagira ubumenyi buhagije mu bijyanye na
mixing na mastering, uyu musore we byose arabyishoboreye.
Kiiiz avuga ko nyuma yo kwiyemeza kwinjira muri uyu
mwuga, byanamusabye kwitegura, yongera ubumenyi, atangira gukurikirana amasomo
amwe namwe mu Rwanda no hanze yarwo ari nabyo byatumye benshi mu bo bakoranye
cyangwa abumvishe indirimbo yakoze, batangira kwishimira imikorere n’ubuhanga
bye.
Mu minsi ishize havuzwe amakuru y’uko uyu mu Producer
yaba yinjiye muri 1:55AM, gusa aya makuru yayahakanye avuga ko kugeza ubu nta
hantu na hamwe ari kubarizwa.
Kugeza ubu Prince Kiiiz nta studio afite arerekezamo nubwo benshi bari bazi ko aba mu ikipe ya Bruce Melodie. Mu kuganira nawe ntiyashatse kubigarukaho cyane, yavuze ko Bruce Melodie bakoranye nk’umukiliya usanzwe, kimwe nuko yanakorana n’undi wese wabyifuza.
Gusa bamwe mu nshuti ze
za hafi, zahamirije inyaRwanda ko hari studio zifuje gukorana nawe ariko bikaba
bitarakunda, hagakekwa ko bakiri mu biganiro byo kunoza imikorere.

Prince Kiiiz niwe wakoze indirimbo Funga Macho ya Bruce Melodie
Ntawabura kwishimira iyi ntambwe nziza urubyiruko nyarwanda ruri kugenda rugeraho cyane cyane ababarizwa mu gisata cy’imyidagaduro kuko buri mwaka uzanira impano nshya zo kwishimira.
Mu gusoza ikiganiro yagiranaga na InyaRwanda, Producer Kiiz twamubajije ku ntego ze mu kibazo kigira giti.
Ese utekereza iki mu gutunganya indirimbo zifitemo umwihariko
nyarwanda mu rwego rwo kwirinda ibyo gushishura igikomeje gushinjwa bagenzi
bawe b’aba producers kandi mu Rwanda hari injyana n’umuco mwiza mwavomamo
mugakora injyana yihariye yagaragaza isura y’u Rwanda mu muziki?
Asubiza iki kibazo yagize ati: ’’Njyewe ikintu
mbitekerezaho mba numva ari ikintu kiza gukora fusion y’umuco Gakondo wacu
n'izindi njyana zitandukanye kandi ku bwanjye ndabikora kuko hari abahanzi bamwe
na bamwe batangiye kubikunda no kubiteza imbere".

Prince Kiiz yavuze ko ntahantu abarizwa ubungu
Arakomeza ati "Njyewe rero nk’umuntu wabyize numva ari umwanya mwiza
mfite wo kugaragaza ko umuziki ushobora kuwukora mu dushya dutandukanye hatajemo
gushishura nk'uko benshi babikora kandi
bidakuyeho ko umuhanzi mukorera indirimbo ijyanye nuko yifuza.’’

Yahakanye amakuru yavugaga ko abarizwa muri 1:55AM
