Iyi ndirimbo igizwe n’uruvangitirane rw’indimi; Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Muri iyi ndirimbo Iyzo Pro aririmba abwira umukunzi we ko amukunda adakwiye kwita ku byo abantu bavuga.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Iyzo Pro yavuze ko kuba yatangiye gukora umuziki bitavuze ko ahagaritse gukora no gutunganya muzika ahubwo ko byose agiye kubifatanya, yizeye ko ntakizabangamira ikindi. Iyzo Pro yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe nka “Urambabaza“ ya Big Fizzo yanakoze indirimbo ya Joddy Phibi “Madina, yanakoranye na Dj Pius “Secret Love” yanakoranye kandi na Davis D wamenyekanye mu ndirimbo “Biryongo”.