Producer Gilbert(The Benjamins) nawe yatandukanye na Touch records

Imyidagaduro - 27/12/2015 11:36 AM
Share:

Umwanditsi:

Producer Gilbert(The Benjamins) nawe yatandukanye na Touch records

Inzu itunganya umuziki ya Touch Record ni imwe mu zatangiye uyu mwaka ifite imbaraga zikomeye ku bw’abahanzi n’abatunganya imiziki yaba iy’amajwi n’amashusho bayibarizwagamo, gusa umwaka urangiye benshi mu batangiranye n’iyi nzu batakibarizwamo. Producer Gilbert nawe akaba yiyongereye kuri liste yabasoje uyu mwaka batakibarizwamo.

Producer Gilbert aje yiyongera ku bahanzi  nka Green P na Tony, ndetse na Producer Fazzo na Junior Multusystem , tutibagiwe Alain Rudahanwa bose batangiriye uyu mwaka muri Touch records ariko bakaba bawushoje batakibarizwamo.

Gilbert

Producer Gilbert(hagati), hamwe n'abayobozi be bashya, ubwo basobanuriraga itangazamakuru gahunda bazanye

Uyu musore usanzwe uzwi cyane mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amashusho ndetse benshi bahamya ko ari umwe mu beza baba mu Rwanda niwe wari producer  w’amashusho numero ya mbere muri iyi nzu, yamusinyishije nyuma gato yo gutangiza ibikorwa byayo, gusa Gilbert(The Benjamis) yaje gushimangira ko atakibarizwa muri Touch Records ko ahubwo yatangiye imikoranire mishya na kompanyi ya Abbey Media Group ifite inzu itunganya amajwi n’amashusho.

The Benjamins

Kuva ubu ndabarizwa muri Abbey Media Groupe, nkaba nshinzwe igice cy’ibijyanye n’amashusho. Dufite ibikorwa bifasha umuziki nyarwanda ariko ntabwo aribyo gusa dukora. Mu gice cy’amashusho dukora ibijyanye n’indirimbo z’amashusho, dukora animation, dukora ama film, dukora ama shows n’ibindi byinshi. - Gilbert(The Benjamins)

The Benjamins

Producer Gilbert hamwe n'umuyobozi mukuru wa Abbey Media group

Mu kiganiro n’abanyamakuru giherutse kuba ubwo Abbey Media Group yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa byayo yerekana imishinga yayo n’abakozi, nibwo Gilbert yagaragaye, ahita anahamiriza itangazamakuru ko atakibarizwa muri Touch records, gusa yirinda kugira byinshi asobanura, n’ubwo yahamyaga ko yishimiye ibikoresho bigezweho n’imikorere y’iyi kompanyi nshya agiye kuba abarizwamo.

Chris

Uretse Producer Gilbert, mugenzi we ukora indirimbo z'amajwi, producer Chris Chitta(hagati), nawe ari gukorera muri Abbey Media Group

Tugarutse kuri Abbey Media Group ni kompanyi ikora indirimbo z’amajwi n’amashusho n’ibindi bijyanye nibyo, ikaba iherereye ku Gishushu munsi ya Simba Super Market.

Abbey

Umuyobozi mukuru wa Abbey Media Group yatangaje ko yifuza gutanga umusanzu we mu iterambere rya muzika nyarwanda

Mu mishinga ikomeye iyi kompanyi itangiranye mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda, ni amarushanwa yatumiwemo abahanzi bose biyumvamo impano aho bazahatana mu buhanga bwabo maze uzahiga abandi akazahita agirana amasezerano y’imikoranire n’iyi kompanyi aho ubuyobozi bwayo bwemeza ko bazamufasha bakamugeza ku rwego rukomeye.

Abbey

Abbey

Aba ni abahanzi barimo guhatanira kuzavamo uwa mbere uzafashwa na Abbey Media Group binyuze mu mushinga wabo wa Abbey Star Project

Mihigo

Francois Chouchou Mihigo niwe ugira inama aba bahanzi bagiye kwitabira amarushanwa ya Abbey Media Group, ndetse bakaba bafatanya n'abandi bahanzi bafite ubunararibonye barimo Mariya Yohana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...