Uyu
musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo More Fire, Zubeda, Coup d'etat ya Bulldog
na My City ya all-stars ndetse n’izindi zitandukanye, yongeye kugaruka ku isoko
ry’umuziki nyarwanda akaba azanye ingamba zikomeye.
Dj
B avuga ko kuri ubu hari impano nyinshi zikeneye gutizwa imbaraga ndetse no
guhangwa amaso ku buryo umuziki nyarwanda uyobora indi miziki kuko impano
zihari kandi ku bwinshi.
Muri
urwo rwego rwo kugira ngo ashyire itafari rye ku muziki nyarwanda, yavuye muri
Uganda aza gushinga studio yise “Iganze Records” agamije gufasha abafite
ubushobozi bucye kandi bafite impano y’umuziki.
Avuga
ko nyuma yo kubona uburyo abahanzi nka Stevie Wonder, Ray Charles, Andrea
Bocelli, Beethoven (Ludwig van Beethoven), Rick Allen yabonye ko n’abahanzi
bafite ubumuga badakwiye gusigwa inyuma muri uru rugendo rwo kugeza umuziki ku
rwego mpuzamahanga aho yiteguye kubakirana yombi bagakora ibifitiye inyungu
Igihugu n’Abanyarwanda.
Uretse
abo banyamuziki, avuga ko umuziki utatera imbere nta ba producer benshi bo gutunganya
iyo miziki bahari bityo akaba ateganya no kujya yigisha abashaka kwiga
gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.
Mu mahame ye, Dj B avuga ko yashoye amafaranga menshi mu kugura ibyuma bigezweho kandi bihenze kugira ngo akore ibintu byiza bityo agomba gukorana n’abantu bifuza gukora ibyiza kurusha ibyo bakoraga cyangwa ibyo abandi bakoraga bityo akaba avuga ko imyitwarire myiza ari ingenzi kuri we.
Iyi studio iherereye ku muhanda ujya Kabeza ikaba yaratangiye kwakira buri wese uyigana ndetse na zimwe mu ndirimbo zatangiye gukorerwa muri iyi studio zigiye gutangira kujya hanze.





Producer Dj B yatangije studio nshya nyuma yo kuva Uganda
