Producer Dj B yavuye muri Uganda aza gushinga studio mu Rwanda – AMAFOTO

Imyidagaduro - 16/10/2026 8:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Producer Dj B yavuye muri Uganda aza gushinga studio mu Rwanda – AMAFOTO

Umwe mu ba-producer bamaze igihe kinini cyane mu muziki nyarwanda, Dj B wari umaze igihe atuye mu gihugu cya Uganda, yagarutse mu Rwanda aza gutangiza studio nshya yise “Iganze Records” agamije kubaka ikindi kiragano gishya mu muziki.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo More Fire, Zubeda, Coup d'etat ya Bulldog na My City ya all-stars ndetse n’izindi zitandukanye, yongeye kugaruka ku isoko ry’umuziki nyarwanda akaba azanye ingamba zikomeye.

Dj B avuga ko kuri ubu hari impano nyinshi zikeneye gutizwa imbaraga ndetse no guhangwa amaso ku buryo umuziki nyarwanda uyobora indi miziki kuko impano zihari kandi ku bwinshi.

Muri urwo rwego rwo kugira ngo ashyire itafari rye ku muziki nyarwanda, yavuye muri Uganda aza gushinga studio yise “Iganze Records” agamije gufasha abafite ubushobozi bucye kandi bafite impano y’umuziki.

Avuga ko nyuma yo kubona uburyo abahanzi nka Stevie Wonder, Ray Charles, Andrea Bocelli, Beethoven (Ludwig van Beethoven), Rick Allen yabonye ko n’abahanzi bafite ubumuga badakwiye gusigwa inyuma muri uru rugendo rwo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga aho yiteguye kubakirana yombi bagakora ibifitiye inyungu Igihugu n’Abanyarwanda.

Uretse abo banyamuziki, avuga ko umuziki utatera imbere nta ba producer benshi bo gutunganya iyo miziki bahari bityo akaba ateganya no kujya yigisha abashaka kwiga gucuranga ibikoresho bitandukanye by’umuziki.

Mu mahame ye, Dj B avuga ko yashoye amafaranga menshi mu kugura ibyuma bigezweho kandi bihenze kugira ngo akore ibintu byiza bityo agomba gukorana n’abantu bifuza gukora ibyiza kurusha ibyo bakoraga cyangwa ibyo abandi bakoraga bityo akaba avuga ko imyitwarire myiza ari ingenzi kuri we.

Iyi studio iherereye ku muhanda ujya Kabeza ikaba yaratangiye kwakira buri wese uyigana ndetse na zimwe mu ndirimbo zatangiye gukorerwa muri iyi studio zigiye gutangira kujya hanze.


Producer Dj B yatangije studio nshya nyuma yo kuva Uganda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...