Cash Bello yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2026, mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, nyuma yo kugabwaho igitero n’abagizi ba nabi ubwo yari avuye mu kazi.
Amakuru yemejwe n’umuvandimwe we, Mugisha, wabwiye InyaRwanda ko Cash Bello yahuye n’icyo gitero akamburwa ibyo yari afite, nyuma akicwa. Yagize ati: “Umuvandimwe bamwatatse muri Kenya avuye mu kazi, baramwica.”
Yakomeje avuga ko umuryango watangiye imyiteguro yo kumushyingura, ndetse ko amakuru arambuye ku munsi n’aho azashyingurirwa azatangazwa mu minsi iri imbere.
Cash Bello yari azwi cyane nk’utunganya indirimbo (Producer), ariko yanabaye umuhanzi. Mu rugendo rwe yakoze indirimbo nyinshi zasize amateka mu muziki nyarwanda, akorana n’abahanzi batandukanye.
Uyu musore wari umuhanga mu gutunganya indirimbo, yatangiriye umuziki mu rusengero na cyane ko se ari umupasiteri witwa Bishop Francis Gakwerere. Mu ndirimbo yakoze zamamaye harimo “Arankunda” ya Gaby Kamanzi, yabaye imwe mu zakunzwe cyane mu muziki wa Gospel. Yakoze kandi “Oh My God” ya Serge Iyamuremye.
Cash Bello yanatunganyije “Ibanga ry’Ubuzima”, indirimbo yahuriyemo Fireman na P-Fla, kandi na we ubwe ayigaragaramo nk’umuhanzi. Yakoze indirimbo nyinshi za Marshall Ujeku, anatunganya “Umuturanyi” yahuriyemo Social Mula, Gisa cy’Inganzo na Edouce Softman.
Mu zindi yakoze harimo “Nta by’ubuntu” ya Sintex na “Ikirara” ya Fireman, ndetse n’izindi nyinshi zagaragaje ubuhanga bwe mu gutunganya umuziki.
Urupfu rwe rusize icyuho mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse no mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, aho benshi bamwibukira ku musanzu yatanze mu gutunganya indirimbo zafashije abahanzi batandukanye kugera ku rwego rwo kumenyekana.

Producer Cash Bello yiciwe muri Kenya, nyuma yo guterwa n’abagizi ba nabi

Mu myaka yari imaze atunganya indirimbo, Cash Bello yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe
