Ibi byatangiye nyuma y’uko Juma Jux yitabiriye ubukwe bw’ibyamamare byo muri Nigeria, Jarvis na Peller. Abamubonye muri uwo muhango batangiye kwibaza ku mpinduka zigaragara ku mubiri we, bavuga ko asigaye asa n’uwatakaje ibiro cyane.
Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bafana bo muri Tanzania batangiye gukoresha ubutumwa busaba Priscilla “kureka” Jux, ndetse bamwe bagereranya uko asa ubu n’uko yari asanzwe agaragara mbere yo gushyingiranwa.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Reka Jux. Ni umuhanzi ukomeye, kandi kubona agabanya ibiro cyane kandi mu buryo butunguranye bihangayikishije abafana be.”
Priscilla Ojo ntiyacecetse kuri ibyo birego, ahubwo yabasubije mu buryo bw’urwenya, agira ati: “Umwana wa kabiri ari mu nda.”
Ibi byatumye abantu benshi bakomeza kuganira kuri iyo nkuru, bamwe batangajwe nuburyo Priscilla yasubijemo, mu gihe abandi bavugaga ko abafana badakwiye guhangayikishwa cyane n’imiterere y’umubiri wa Juma Jux.
Jux na we mbere yigeze kuvuga ku mpinduka ku mubiri we, agaragaza ko yishimiye uko asa muri iki gihe. Mushiki we, Fatima, na we yigeze kumushyigikira ku bijyanye n’imiterere ye ndetse n’umubano we na Priscilla.
Priscilla Ojo, umukobwa w’umukinnyi wa filime Iyabo Ojo, na Juma Jux, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania bakora injyana ya Bongo Flava, bashyingiranywe mu 2025. Umubano wabo ukomeje gukurura abakunzi babo mu bitekerezo byinshi, haba muri Nigeria no muri Tanzania.


Priscilla Ojo yasubije Abanya-Tanzania bamubwira kureka Juma Jux
