Priscilla Ojo ku rushako rwe na Juma Jux: ‘Igikumira gucana inyuma si ubwoba, ni imyitwarire’

Imyidagaduro - 05/05/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Priscilla Ojo ku rushako rwe na Juma Jux: ‘Igikumira gucana inyuma si ubwoba, ni imyitwarire’

Umunyamideri akaba n’umushoramari wo muri Nigeria, Priscilla Ojo, yatangaje ko urushako rukomeye ruba rushingiye ku cyizere n’imyitwarire myiza, aho yavuze ko yizeye byimazeyo umugabo we, umuhanzi wo muri Tanzania Juma Jux.

Mu kiganiro 'WithChude' cy’umunyamakuru Chude Jideonwo, Priscilla yavuze ku kibazo cyo gucana inyuma bukunze kuvugwa ku byamamare, agaragaza aho ahagaze.

Yagize ati “Nahitamo (Umugabo) kujya muri iyo nzira (yo gucana inyuma), ni icyemezo cye. Ariko ndamwizera. Afite imyitwarire ihamye.”

Aya magambo agaragaza ko yemera ko buri muntu agira uruhare ku byemezo afata, aho atemera kubaho mu gukeka no gukurikirana uwo bashakanye.

Priscilla kandi yemeye ko kubana n’umuntu uri mu ruhando rw’imyidagaduro bitoroshye, cyane cyane kubera uburyo rimwe na rimwe aba akunzwe n’abagore benshi.

Ati “Si ibintu byoroshye kuko hari abagore benshi bamwirukaho, ariko byose bishingira ku myitwarire ye n’icyemezo afata. Hari abagore bashobora gukora ibishoboka byose, ariko iyo mufite ukwizera kandi umugabo azi icyo ashaka, aba ashobora kwifatira ibyemezo bikwiye.”

Urukundo rwa Priscilla na Jux rukomeje kuvugisha benshi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, cyane muri Nigeria no muri Tanzania.

Bombi bigeze gutangaza ko bahuriye bwa mbere mu Rwanda, aho icyo gihe byari nko guhura bisanzwe, ariko bikaza gukura bikavamo umubano ukomeye.

Nyuma yo kumarana igihe batagaragara cyane mu ruhame, baje gushyira ahagaragara umubano wabo, ibintu byakurikiwe n’amarangamutima y’abafana.

Ubukwe bwabo bwiswe #JP2025, bwabaye inkuru ikomeye ku mbuga nkoranyambaga, bugaragaza imico itandukanye ya Nigeria n’Afurika y’Iburasirazuba.

Bwabimburiwe n’imihango gakondo yabereye i Lagos, bukomereza muri Tanzania iwabo wa Jux, mbere y’uko basoreza ku bukwo nabwo bwabereye i Lagos, amafoto n’amashusho bikwira hose ku mbuga nkoranyambaga.

Ku ruhande rwa Priscilla, avuga ko urushako rwamuhaye isomo ry’ukwizera uwo mwashakanye, ariko buri wese agomba kumenya ko ibyemezo afata ari ibye bwite.


Priscilla Ojo yavuze ko yizera Juma Jux, byo gucana inyuma ni amahitamo y’umuntu 

Priscilla Ojo n’umugabo we Juma Jux bigeze gutangaza ko bahuriye mu Rwanda mbere y’uko batangira urugendo rwo gukundana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...