Uyu
muhanzikazi wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Mon Soleil’, ategerejwe i
Kigali mu gitaramo cyihariye cya Saint Valentin kizaba ku wa 14 Gashyantare
2026, ariko urugendo rwe mu muziki rufite inkuru irenze izina rye riri kuri ‘flyer’
(urupapuro rugaragaza igitaramo cye).
Princess
Lover ni umwe mu bahanzi batinjiye mu muziki bashakisha izina gusa, ahubwo
yawinjiyemo awufata nk’ururimi rwo kuvuga amarangamutima.
Mu
biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru mpuzamahanga, yagiye agaragaza ko
yatangiye kuririmba akiri muto, ahanini ashishikajwe no kwigana indirimbo
z’urukundo zakunzwe mu rurimi rw’Igifaransa n’izindi ndimi zo ku mugabane w’u
Burayi.
Mu
ntangiriro ze, yaririmbye mu tubyiniro duto, mu birori byihariye no mu bitaramo
by’abahanzi batandukanye, ari nabwo yatangiye kumenyekana nk’umuhanzikazi ufite
ijwi ryoroshye, rituje ariko rifite ubushobozi bwo gutuma uwumva indirimbo ye
ayigwamo.
‘Mon Soleil’:
Indirimbo yahinduye amateka ye
Nubwo
yari amaze igihe akora umuziki, izina Princess Lover ryatangiye kuvugwa cyane
nyuma yo gusohora indirimbo ‘Mon Soleil’, indirimbo y’urukundo yaje kuba
nk’ikirango cye.
Iyi
ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi kubera amagambo avuga ku rukundo rwimbitse,
rutagaragara nk’urw’akanya gato, ahubwo nk’urwubakiye ku kwizerana no
kwiyegurira undi.
‘Mon
Soleil’ yakunzwe mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa,
by’umwihariko mu Bufaransa, mu Bubiligi no mu bice bimwe by’u Burayi, inatuma
atangira gutumirwa mu bitaramo byihariye by’abakundana n’ibirori bya Saint
Valentin.
Igitandukanya
Princess Lover n’abandi benshi ni uburyo ahuza amagambo yuje urukundo, injyana
ituje n’ijwi rituma indirimbo yumvikana nk’ikiganiro hagati y’abakundana.
Umuziki
we wubakiye ku rukundo, ariko si urukundo rw’amagambo menshi gusa, ahubwo ni
urwerekana intege nke, ibyishimo n’ibikomere by’umutima.
Indirimbo
ze zakunzwe cyane ziganjemo izivuga ku rukundo rwo hagati y’abantu babiri, ku
gutegereza uwo ukunda, ku kwiyegurira no ku byishimo byo kubona uwo umutima
wifuza.
Kuza
kwa Princess Lover i Kigali mu gitaramo cya ‘Charmes de St Valentin’ bifatwa
nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushyira Kigali ku ikarita y’ibitaramo
mpuzamahanga by’abahanzi b’indirimbo z’urukundo.
Abamaze
kumva indirimbo ze bavuga ko igitaramo cye kiba kimeze nk’urugendo
rw’amarangamutima, aho ataririmba gusa, ahubwo aganiriza abafana be binyuze mu
ndirimbo, amagambo n’imyitwarire ye ku rubyiniro.
Mu
gitaramo cye i Kigali, biteganyijwe ko Princess Lover azaririmba zimwe mu
ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Mon Soleil’, ndetse n’izindi ndirimbo
z’urukundo zagiye zimenyekana mu rugendo rwe.
Abategura
iki gitaramo batangaje ko kizaba gifite umwihariko uhuje umuziki, serivisi
z’akataraboneka n’umwuka w’urukundo ujyanye n’uyu munsi udasanzwe.
Ku
bakunzi b’umuziki w’urukundo, iki gitaramo ni amahirwe yo kumva imbonankubone
umwe mu bahanzikazi bagize uruhare mu gusubiza agaciro indirimbo zituje,
zitekerezwa kandi ziganisha ku mutima.
Mu gihe Saint Valentin ya 2026 igenda yegereza, izina Princess Lover riri mu azaba avugwa cyane i Kigali. Si gusa kubera izina afite, ahubwo kubera inkuru ye, urugendo rwe n’ubutumwa atanga binyuze mu muziki we. I Kigali, azaza atari nk’umuhanzi uririmba, ahubwo nk’umushyitsi uje gusangira n’abanyarwanda urukundo ruri mu ndirimbo ze.

Princess
Lover azahurira n’abakunzi b’umuziki i Kigali, mu gitaramo cyitezweho gutuma
Saint Valentin iba umwihariko udasanzwe

Urukundo,
umuziki n’umwuka w’akataraboneka… Princess Lover i Kigali ku munsi wa Saint Valentin.
Ijoro rizaba irindi zina
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MON SOLEIL’ YA PRINCESS LOVER YAMAMAYE CYANE
