Iyi
ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw’Igiswahili, mu gihe amajwi yayo (Audio)
yakozwe na Iyzo Pro. Uyu muhanzi avuga ko guhitamo uru rurimi byari bigamije
gutuma ubutumwa buyirimo bugera ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye bya
Afurika.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Prince Salomon yavuze ko indirimbo “Baba” ari
igitekerezo cyavuye ku buzima bwe bwite n’ibyo yanyuzemo mu rugendo rwe kugeza
uyu munsi.
Yasobanuye
ko mu gihe yasubizaga amaso inyuma akareba ubuzima bwe, yabonye neza ko hari
ukuboko kudasanzwe kwamubaye hafi mu bihe byinshi, kumurinda no kumufasha gukomeza
urugendo.
Yagize
ati: “Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw’ubuzima bwanjye
habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.”
Prince
Salomon avuga ko ibyo byatumye arushaho gusobanukirwa ko ibyo byose byaturukaga
ku Mana, ari yo yise “Baba”, bisobanura Data wo mu ijuru.
Ni
indirimbo asobanura ko ari ubuhamya bw’ubuzima bwe, igamije gushimira Imana ku
byo yamukoreye, ariko ikanabera ubutumwa abantu bose banyura mu bihe
bitandukanye by’ubuzima.
Uretse
kuba ari indirimbo yo gushimira Imana, uyu muhanzi avuga ko “Baba” ari
n’indirimbo ishobora guhumuriza abantu baba bari mu bihe bikomeye cyangwa
bacitse intege, ikabibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko itajya ita abana
bayo.
Yagaragaje
ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwibutsa abantu ko Imana ari urumuri ruyobora
umuntu mu mwijima w’ibibazo, kandi ko kuyiringira bitanga imbaraga zo gukomeza
urugendo rw’ubuzima.
Prince
Salomon kandi yavuze ko Igiswahili ari rumwe mu ndimi akunze gukoresha cyane mu
gihe ari gusenga cyangwa guhimbaza Imana, ari na yo mpamvu yagihisemo muri iyi
ndirimbo.
Yongeyeho
ko uru rurimi rukoreshwa cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba
ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha bikaba byafasha ubutumwa
bw’indirimbo kumvwa n’abantu benshi.
Uyu
muhanzi avuga ko afite intego yo gukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza
buhumuriza abantu, bubatera imbaraga kandi bukabafasha kwegera Imana.
Yahishuye
ko mu mwaka wa 2026 ateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi bishya, birimo
indirimbo n’amashusho yayo, mu rwego rwo gukomeza gusangiza abakunzi b’umuziki
we ubutumwa yizera.
Prince Salomon asanga umuziki ushobora kuba inzira nziza yo kugera ku mitima y’abantu, bityo ko azakomeza kuwukoresha mu gutanga ubutumwa bw’icyizere, ukwizera n’urukundo.

Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Baba”, indirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw’ubuzima bwe no ku mirimo yamukoreye

Mu ndirimbo “Baba” yaririmbwe mu Giswahili, Prince Salomon yagaragaje ko yasohoye igitekerezo cyo gushimira Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe

Prince Salomon yavuze ko indirimbo “Baba” yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akabona uko Imana yamubaye hafi mu bihe byinshi byamugoye

Prince
Salomon yavuze ko kuririmba indirimbo “Baba” mu Giswahili byari bigamije gutuma
ubutumwa bwo kwizera Imana bugera ku bantu benshi muri Afurika no hanze yayo
