Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kiiiz
yatangaje ko uru rugendo rufite intego yo gukorana n’abahanzi batandukanye bo
mu Burundi, barimo Kirikou Akili na Double Jay, mu rwego rwo guteza imbere
impano no gusangira ubunararibonye.
Yagize ati: “Ni urugendo rugamije kwagura
uburyo nari nsanzwe nkoramo ‘Production’. Akenshi tubihuza no kwiga, aho uhura
n’abahanzi mukaganira, bakagusobanurira imikorere yabo n’umuco w’igihugu cyabo,
bikagufasha kunguka ubumenyi bushya.”
Kiiiz yavuze ko nubwo afite gahunda yo
gukorana na Kirikou Akili na Double Jay, adashaka kugarukira aho gusa, ahubwo
ari gushaka n’abandi bahanzi bo muri iki gihugu bazafatanya mu bikorwa bye mu
gihe kiri imbere.
Ati: “Nifuza gukorana n’abahanzi benshi ba hano,
kugira ngo tugire umubare munini w’abo tuzajya dukorana. Ibi bizamfasha nanjye
kwagura ibikorwa byanjye, ndetse n’abo bikabafasha gutera imbere.”
Uyu muhanzi kandi yavuze ko muri uru
rugendo ateganya no gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, mu gihe yaba
abonye uburyo bubikwiriye.
Ati: “Mu cyumweru kimwe ndi hano, ndatekereza
ko nshobora no kuhakorera amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye, ndetse
n’ibindi bikorwa ndi gutegura, niba byose bigenze neza.”
Prince Kiiiz asanzwe azwiho gukora
indirimbo zakunzwe zirimo ‘Lala’ ya Chriss Eazy yakoranye na Kirikou Akili.
Uretse gutunganya indirimbo z’abandi, aherutse no kwinjira mu muziki
nk’umuhanzi wigenga, aho yamaze gushyira hanze indirimbo ze bwite zirimo
‘Samantha’, ‘Uwadanje’ n’izindi.
Uru rugendo rwe mu Burundi rugaragaza
intambwe ikomeye mu kwagura ibikorwa bye no gushimangira intego yo kugera ku
isoko mpuzamahanga, aho ashaka kwegera abahanzi mu bihugu byabo, aho gutegereza
ko ari bo bamusanga i Kigali.


Guhuza ubumenyi n’umuco: Prince Kiiiz ari
mu Burundi mu rugendo rwo guteza imbere umuziki ku rwego mpuzamahanga

Kirikou Akili akomeje kugaragaza ubuhanga
bwe mu muziki, ubu ari no mu mishinga mishya iri gukorerwa na Prince Kiiiz

