Prince Kiiiz yavuze impamvu yamamaje Là Reïna nk’umuvandimwe we nyamara ari umukunzi we – VIDEO

Imyidagaduro - 17/06/2025 5:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Prince Kiiiz yavuze impamvu yamamaje Là Reïna nk’umuvandimwe we nyamara ari umukunzi we – VIDEO

Umuhanga mu gutunganya umuziki akaba n’umuhanzi, Irasubiza Moïse uzwi nka Prince Kiiiz, yagaragaje uburyo urukundo rwe na La Reina rwakomotse ku bucuti bwatangiye kera bakiri ku ntebe y’ishuri, anatangaza impamvu bahisemo kumugaragaza nk’umuvandimwe we mu gihe yinjiraga mu muziki, nyamara ari umukunzi we.

La Reina yatangiye umuziki mu mwaka ushize, aho yahise amenyekana mu ndirimbo nka “Nditinya”, kuri ubu akaba ari no kwitegura gushyira hanze EP (Extended Play) ye ya mbere irimo indirimbo nshya.

Ku ikubitiro, mu bitangazamakuru byagiye bitangaza ibikorwa bye, humvikanye ko ari mushiki wa Prince Kiiiz – ibintu bombi bemeye nk’ukuri mu gihe cy’itangiriro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Prince Kiiiz yasobanuye impamvu bahisemo kugendera kuri uwo mugambi, avuga ko byari uburyo bwo guha icyizere La Reina mu gihe yinjiraga mu ruganda rw’umuziki rukomeye kandi rurimo imbogamizi nyinshi.

Avuga ati “Uruganda rwacu rw'umuziki ntabwo byoroshye kuba umuntu yahita arwinjiramo uko, abantu bahita babifata ukundi. Ariko iyo umuntu ari mushiki wawe biba biteye impuhwe, bituma abantu bamwiyumvamo cyane. Ibindi nyuma iyo babimenye barihangana, ariko nyine ibya mbere baba babizi."

Prince Kiiiz yavuze ko ibyo byose byari uburyo bwo kumufasha kugira ngo abashe kubaka izina rye, ariko ko ubu abantu bamaze kumumenya nk’umuhanzi ufite ubushobozi, ku buryo kumenya ukuri ku rukundo rwabo bitagiteye ikibazo.

Yongeyeho ko urukundo rwabo rwakomotse ku bucuti bakuranye mu muziki, aho bagiye banacuranaga mu matsinda atandukanye.

Ati “Twahujwe n’umuziki. Twari abanyeshuri ariko dukunda umuziki, twagiye dukorana muri za Band, ducuranga ahantu hatandukanye. Uko iminsi yagiye ihita, ubucuti bwacu bwakomereje mu rukundo.”

Kuri we, kuba bombi bakora umuziki – umwe ari producer undi ari umuhanzi – si imbogamizi, ahubwo ni amahirwe yo kubaka ibihangano byujuje ireme.

Yavuze ati: “Buri wese azi inshingano ze. Kuba dukundana ntabwo bivuze ko tuzavangira akazi. Ahubwo ni uburyo bwiza bwo gufashanya, buri wese akuzuza undi mu buryo bw’umwuga.”

Prince Kiiiz ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu gutunganya umuziki (production) mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwe mu muziki akiri muto, atangirira ku gukina ibikoresho bya muzika no gukora mu matsinda (Band) anyuranye.

Yaje kwagura impano ye, yinjira mu byo gutunganya indirimbo (producing) ndetse anatangira gukora indirimbo ze bwite nk’umuhanzi, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Uwa Danger’.

Mu myaka yashize, yakoze ku mishinga ya benshi mu bahanzi batandukanye bo mu Rwanda, byatumye yigarurira icyizere cyabo n’icy’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

Uretse ubuhanga bwe mu bya tekiniki y’amajwi, Prince Kiiiz azwiho kuba umunyabugeni mu myandikire y’indirimbo, ndetse n’ugira uruhare mu kuyobora umushinga wose w’indirimbo (project direction) guhera ku gitekerezo kugeza isohotse.

Kuri ubu, ari mu bantu bari gufasha abahanzi bashya kwinjira neza mu muziki harimo na La Reina, umukunzi we, witezweho gutangaza byinshi mu gihe kiri imbere binyuze muri EP ye nshya iri gutunganywa na Prince Kiiiz ubwe.

 

Prince Kiiiz yatangaje ko yahisemo kubeshya ko La Reina ari mushiki we, kugirango sosiyete imuhange amaso

 

La Reina ari kwitegura gusohora EP, mu gihe ari mu biganza bya Prince Kiiiz 

Prince Kiiiz yavuze ko kuva mu myaka 6 ishize, yabaye inshuti na La Reina byamusunikiye gukundana nawe 

Prince Kiiiz aherutse kwinjira mu muziki aho yasohoye indirimbo ye yitwa ‘Uwa Danger’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRINCE KIIIZ

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWA DANGER' YA PRINCE KIIZ

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BASI' Y'UMUHANZIKAZI LA REINA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...