Aba ba Producer bafatwa nk'impanga ahanini hashingiwe ku buryo buri umwe akora acunga undi. Ibi bituma Bruce Melodie agira amahitamo menshi, kuko ashobora gukorana na Element cyangwa se agakorana na Prince Kiiiz.
Ni nako bigenda ku bandi bashobora kwigondera umwe muri aba Producer. Mu myaka itambutse, kugira ngo Prince Kiiiz akore indirimbo imwe y'umuhanzi yamwishyuzaga ibihumbi 500 Frw, ni mu gihe muri iki gihe yafashe icyemezo cyo kugera kuri Miliyoni 1 Frw.
Element mu myaka ishize yakoraga indirimbo ku mafaranga ibihumbi 700 Frw, ariko aherutse gufata icyemezo ageza kuri Miliyoni 1 Frw.
Aho bitandukanye ni uko Producer Element amafaranga akorera hari ijanisha Label abarizwamo ifataho, ni mu gihe Kiiiz we yikorera bivuze ko ariwe wimenyera ibyinjiye.
Umubare w'indirimbo Element ashyira hanze mu mwaka ni nke cyane ugereranyije n'izo Prince Kiiiz ashyira ku isoko. Hari umwe mu bahanzi uherutse kubwira InyaRwanda ko afite indirimbo enye (Audio) yakoreye kwa Element kandi ko yishyuye Miliyoni 4 Frw.
Producer Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuzamura amafaranga yasabaga ku ndirimbo imwe ahanini 'bitewe n'aho Isi igeze'.
Ati "Sinumva ukuntu nakora indirimbo ku bihumbi 500 Frw, hanyuma mwajya gukora 'Video' ugasanga umuhazi arishyura Miliyoni 4 Frw cyangwa se Miliyoni 5 Frw, kandi aba ari njye wabaye nyambere mu gutangiza uwo mushinga."
Uyu musore washinze 'Hbyrid' yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko 'hari abahanzi bashobora kuzamucikaho' ariko kandi 'nzasigarana bacye abe ari nabo mpa umwanya uhagije'.
Yavuze ko azi abahanzi yagiye akorera indirimbo, bajya mu bihugu byo hanze mu gufata amashusho ugasanga bakoresheje arenga Miliyoni 8 Frw mu ikorwa rya 'Video'. Ati "Kandi ubwo njye banyishuye ibihumbi 500 Frw'.
Kugeza
ubu, Prince Kiiiz na Element nibo ba Producer bahenze mu Rwanda mu bakora
amajwi y'indirimbo (audio) ushingiye ku kuba hari aba Producer bakakora indirimbo
bishyuye ibihumbi 100 Frw, hari abishyurwa ibihumbi 300 Frw, n'abandi bishyurwa
ibihumbi 50 Frw.

Prince
Kiiiz yatangaje ko yashyizeho igiciro cya Miliyoni 1 Frw mu gukora indirimbo
imwe gusa y'umuhanzi

Element aherutse kuva ku bihumbi 700 Frw agera kuri Miliyoni 1 Frw mu gukora indirimbo imwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN YAKOZWE NA PRINCE KIIIZ