Prince Kiiiz n’umukunzi we Là Reïna bahanye isezerano mu ndirimbo nshya -VIDEO

Imyidagaduro - 09/08/2025 12:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Prince Kiiiz n’umukunzi we Là Reïna bahanye isezerano mu ndirimbo nshya -VIDEO

Là Reïna, umuhanzi ufite ijwi ryuzuyemo amarangamutima, yasohoye indirimbo nshya y’urukundo yise “Promise” yakoranye na Prince Kiiiz, aho yumvikanishamo urukundo rwinshi afitiye uyu musore, usanzwe ari umuhanzi n’umutekinisiye mu muziki bafatanyije urugendo rw’urukundo.

Muri iyi ndirimbo bakoranye, yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2025, Prince Kiiiz atangira avuga uko umutima we wibwe n’urukundo kuva ku munsi bahuriyeho, ariko akavuga ko yari afite ubwoba bwinshi bwo kugaragaza amarangamutima ye.

Ati “Wanyibye umutima, kuva ku munsi duhura, ariko nari mfite ubwoba. Nabuze naho nkuhera.” -Aha yerekana ukuntu yakunze Là Reïna yitonze kandi atari yizeye uko yabyerekana."

Yakirwa na Là Reïna ukomeza avuga ko yageragezaga kwiyoberanya nk’utabona ibiri kuba, n’ubwo umutima we wari umaze gukunda byimazeyo. Ati: “Nakomeje kwitwara nk’utabibona, nk’aho nta wundi nareba. Gusa nisanze narajemo cyera.” Ibi bigaragaza ko nubwo yari afite kwitinya, urukundo rwe rwari rukomeye cyane.

Là Reïna anavuga ko yahise yumva yinjiriye mu rukundo rwimbitse, aho agira ati: “Byihishe, nasanze maze igihe kinini ndi muri uru rukundo.” Ibi byerekana ko urukundo rwe na Prince Kiiiz atari urw’igihe gito, ahubwo rwaranzwe no gukura no gukomera.

Iyo Prince Kiiiz amufata, Là Reïna yumva umutima we utereranye n’ibyishimo, asobanura ko umutima we utera vuba kandi wumva uruhutse. Ati: “Iyo umfata, nkumva agatima karatera

N’ubwo urukundo ari rwiza, La Reïna agira impungenge z’uko ashobora gutakaza uwo akunda, cyangwa akabona umuntu umusimbura. Ati: “Nkaguma nibaza. Niba utazandiza. Nubona abanduta. ‘Baby’ nkabura uwampoza.”

Ariko, yiyemeza kutazarekura urukundo rwe na Prince Kiiiz, ashimangira ko yafashe icyemezo cyo kubana ubuzima bwe bwose. Akunganirwa na Kiiiz uririmba agira ati “Kuva dukundana Sinteze kugusiga. Nafashe icyemezo.”

Là Reïna asaba isezerano rihamye ku rukundo rwabo, yifuza ko bazahora babana no kubabarirana mu bihe byose. Ati “Nsezeranya ko utazansiga. Nintsindwa uzansindangiza. Nintangira kunanirwa. Ese uzanyihanganira?

Indirimbo inagaruka ku gusenga, aho Prince Kiiiz asaba Imana kugira ngo irinde uwo akunda, kuko atabona ubuzima bwe atamufite. Ati: “Buri munsi na buri joro nsenga, nsaba Imana kurinda uwo nkunda. Sinabona ubuzima bwanjye atari kumwe nawe kuko unyemerera kubaho.”

Là Reïna yongeraho ko azahora ahari, yaba mu bihe byiza cyangwa ibibi, kandi ko nta kindi afite cyiza cyane kurusha urukundo yahaye Prince Kiiiz. Ati “Kuva dukundana. Sinteze kugusiga. Nafashe icyemezo.”

Mu gusoza, yongera kugaruka ku isezerano ryo kubana no gufashanya mu bihe byose, agasaba umukunzi we kutazigera amusiga. Ati “Nsezeranya ko utazansiga. Nintsindwa uzansindangiza, nintangira kunanirwa. Ese uzanyihanganira?”

Indirimbo “Promise” yanditswe kandi itunganywa na Oda Martine Uwimanzi na Prince Moïse Irasubiza (Prince Kiiiz), ni ubuhamya bw’urukundo rwimbitse, kwizerana no gufashanya kwa La Reïna na Prince Kiiiz mu buzima no mu muziki.


Là Reïna na Prince Kiiiz bari mu mwanya w’urukundo no gukorera hamwe umuziki wabo 

Abahanzi babiri bahuriye mu rukundo no mu guhanga indirimbo y’urukundo ‘Promise’ 

Là Reïna yerekana amarangamutima ye akomeye mu ndirimbo nshya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PROMISE’ YA LA REINA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...