Prince Kid na Miss Elsa barabanza! Abakundana b'ibyamamare bitezweho gutigisa ibihe bya Saint Valentin-AMAFOTO

Imyidagaduro - 13/02/2023 8:00 PM
Share:
Prince Kid na Miss Elsa barabanza! Abakundana b'ibyamamare bitezweho gutigisa ibihe bya Saint Valentin-AMAFOTO

Urukundo rw’ibyamamare ruba rwitezweho byinshi mu bihe bya Saint Valentin, ariko hari abo ijambo ryabo riba rivuze byinshi bitewe n’aho ibihe bigeze. Ubu kumva icyo Miss Iradukunda Elsa yavuze, ni ikintu gikomeye.

Harabura amasaha mbarwa abantu bakinjira byimbitse mu kwezi kw’abakundana gutangira tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, n’ubwo harimo n’abizera ko Gashyantare yose ariko kwezi kw’abakundana.

Iki gihe kitiriwe Mutagatifu Valentin, ariko muri ibi bihe umuntu yavuga ko mu banyarwanda benshi cyane cyane mu gisata cy’imyidagaduro, ari igihe cya Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid “benshi bafata nk’urugero rw’urukundo nyarwo ".

Gusa biragoye kubona ifoto yabo bari kumwe basohotse

Muri iki gihe usanga kiba cyahagurukije ama miliyoni y’abatuye isi by’umwihariko abafite abakunzi, aho baba bishimira imbaraga z’urukundo bahana impano, batembera, basangira, no mu miryango biba ari ibyishimo nk’ishingiro ry’urukundo.

Mu masaha make abantu bakaba baza kwizihiza umunsi w’abakundana utizihizwa gusa n’abanyagatolika bafite imyizerere mu batagatifu gusa, ahubwo n’abo mu yandi madini barimo n’abayisilamu nta kabuza bifatanye n’abandi mu kwizihiza uy’umunsi.

Natwe tukaba twifuje kubagezaho ibyamamare byitezweho kwiharira uyu munsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, binyuze mu magambo meza y’urukundo no gusohocyera ahantu hahenze, n’ibindi bijyana no kwizihiza umunsi no gutangira ukwezi k’urukundo.

N’ubwo bigoye kumenya neza abahiga abandi mu gikundiro, bidashidikanywaho mu myidagaduro Prince Kid na Miss Elsa baza imbere n’ubwo bigoye kumva icyo bavuze, kuko ibintu byabo babigira cyane ubwiru aho binavugwa ko bitegura kurushinga.

Ndetse mu minsi yashize Miss Iradukunda Elsa yabaye nk’ushotora abakunzi be asa n’uberaka ko yambitswe impeta, n’ubwo ntawe uzi neza ukuri kwabyo gufatika.

Bivugwa ko yaba yarambitswe impeta

Hirya y’aba rero hari abazwiho kugira umuco wo kwishimana n’abakunzi babo, binyuze mu mitoma baterana mu bihe by’iminsi mikuru rusange.

05. Miss Popolarity 2019 Uwase Muyango na Kimenyi Yves

Uvuze inkuru z’urukundo n’abantu bahiriwe narwo Muyango na Kimenyi ntabwo bajya kure, kubera uburyo aba bombi babanyemo kuva mu mwaka wa 2019 kugera n’ubu bamaze no kunguka umwana w’umuhungu.


Mu bihe bitandukanye bagenda basangiza abantu amafoto basohokanye n’umwana wabo, ndetse imitoma ari yose buri umwe yibutsa undi ko atabaho atamufite.

Umwana wabo bise Miguel yabonye izuba kuwa 29 Kanama 2021, nyuma y’imyaka igera kuri 2 batangiye gukundana mu mwaka wa 2020 nibwo hari hategerejwe ubukwe bwabo ariko ahanini bitewe n’ibihe isi yarimo by’icyorezo cya COVID19 birangira bidakunze biyemeza kubana.

Kuri ubu Uwase Muyango uri mu bakobwa bahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza akanegukana ikamba rya Miss Popularity, akorera televiziyo ya Isibo TV mu kiganiro “Take Over " ndetse azwiho kugira ubuhanga mu kuyobora no gutegura ibirori, cyane ibigenda bibera hirya no hino mu tubari dukomeye muri Kigali.

Umugabo we Kimenyi Yves ni umwe mu bazamu bakomeye b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi na Kiyovu Sports abarizwamo, nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye arimo na Rayon Sports izwi ku kazina ka Gikundiro.

04. Shaddyboo na Manzi Jeannot

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko rw’imideli, nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh mu mwaka wa 2016 bafitanye abana 2 b’abakobwa aribo Keza na Kaze, kuri ubu asigaye akundana na Manzi Jeannot.

Muri Werurwe 2022 yerekanye ko yamaze kongera kujya mu rukundo mu buryo bweruye n’umusore uzwi nka Manzi Jeannot, bamenyanye mu mwaka wa 2015 bakaza gukomeza kuba inshuti kugera biyemeje gukundana.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje kugenda rufata intera, aho mu bihe by’iminsi mikuru uyu musore yerekanye Shaddyboo mu muryango we, ibintu bigaragaza ko hari icyizere cy’uko aba bombi umunsi umwe bazereka ibirori ababakurikira batagira ingano.

N’ubwo Shaddyboo ari umusilamukazi gusa nk’uko twabivuze haruguru umunsi wa Mutagatifu Valentine wanitiriwe uw’abakunda kugera ubu ntushingiye ku idini, ahubwo wabaye nk’ikimenyetso cyo kwizihiza urukundo by’umwihariko rwa babiri.

03. Meddy na Mimi

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy n’umugore we Mimi Mehfira, ni bame mu bantu urukundo rwabo runyura benshi ndetse rukagira amakuru menshi bishingiye ahanini ku izina uyu mugabo yamaze kwandika mu muziki w’u Rwanda.

Harimo kandi n’ubwiza bw’uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, kimwe mu bigira abageni b’akataraboneka, aba bombi bakaba bamaze imyaka itari micye batangiye urugendo rw’urukundo.

Kuva muri 2017 ubwo Meddy yavugaga ko hari uwo yiyumvamo kugera na none nta munsi wasiba batagarutsweho, yaba mu bikorwa bakoze cyangwa n’ibigereranyo bitandukanye bikorwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Aba bombi bakaba baramaze no kunguka umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo wabonye izuba muri Werurwe 2022, nyuma y’amezi agera ku icumi Mimi na Meddy biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu bihe bitandukanye bagenda bafatanya kwizihiza iminsi mikuru mu magambo meza aryohereye, agaragaza ko banyuzwe n’urukundo kandi bishimiye kuba mu rukundo.

02. Miss Ishimwe Naomie na Michael Tesfay

Miss Rwanda 2020, Ishimwe Naomie ni umwe mu bari bamaze kwigarurira imitima y’abato n’abakuru, ibintu byatangiye no mu gihe yahataniraga ikamba kuko abantu bose bari baramaze gushima ubwiza bwe ku buryo byari no kugorana kuba atahabawa ikamba.

Miss Naomie yamaze igihe kinini ataravugwa mu rukundo, gusa abasore bamwe bagendaga bumvikana bavuga ko bamwihebeye mu buryo busa n’amashyengo, harimo nka Khadaffi Pro wavugaga ko rwose bari mu rukundo ku buryo hari n’abari baramaze kubyemeza.

Gusa, uyu mukobwa yagurumanagamo urukundo rw’umusore witwa Michael Tesfay, inzobere mubyo mu buvuzi afitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ariko Naomie akaba yari yarabigize ibanga.

Byatangiye kumenyekana muri Mata 2022, ubwo yatangiraga kugaragara ari kumwe n’uyu musore ndetse akaza kwemerera isi yose ko ari we yihebeye. Kuva ubwo yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa bitandukanye, ntawasigaga undi.

Mu mpera za 2022 no mu ntangiriro za 2023 babishyize ku rundi rwego ubwo berekeza mu biruhuko muri Dubai, aho banizihirije isabukuru y’amavuko ya Naomie nyuma bakajyana kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Michael mu bice bya Rubavu na Musanze.

Ni bamwe mu bafite urukundo rwakiriwe neza kandi rugenda ruvugisha benshi bitewe n’uburyo batajya bahisha iby’iyumviro byabo mu rukundo, byitezwe ko bazanarushaho kwerekana ko bari kumwe mu bihe bya Mutagatifu Valentine.

01. The Ben na Pamella

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben na Uwicyeza Pamella wamamaye mu marushanwa y’ubwiza ya 2019, bakomeje kuza imbere mu nkuru z’urukundo.

Guhera mu mpera za 2019 ubwo hatangiraga kuvugwa inkuru z’urukundo rwabo benshi barabyishimiye, ndetse bakomeza gutegereza umunsi nyawo aba bombi bazabereka ibirori.

Umunsi ku wundi berekanaga ko urukundo rwabo rufite icyerecyezo kinyuranye no kwishimisha, bimenyerewe mu byamamare bitandukanye ku isi.

Aba bombi bagendaga babwirana amagambo meza y’urukundo, bajyana mu biruhuko hirya no hino, harimo n’ibyabaye ibitazibagirana byo mu birwa bya Maldives.

Aha niho The Ben yaciye bugufi atera ivi asaba Pamella ko bazabana undi arabimwemerera, anemera kwambara impeta ye y’integuza. Ibi byatumye abantu batangira kwiyumvisha ko bagiye kumanura icyaka mu birori bidasanzwe by’aba bombi.

Ibi byari ibirori byari byitezwe muri 2022 ariko ntibyabashije kugenda nk’uko abantu bari babyiteze, n’ubwo ari umwaka wasize muri Kanama 2022 aba bombi biyemeje kuba umugabo n’umugore mu mategeko.

Mu ntangiriro za 2023 bongeye kujyana muri Maldives aho bagiriye ibihe byiza, bavuye bajyana i Kampala muri Uganda, ibirori byabo by’umuco no gusezerana imbere y’Imana bikaba byitezwe mu bihe bitari ibya kure. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...