Amakuru mashya avuga ko aba bombi nta gahunda bafite yo gukodesha cyangwa kugurisha inzu yabo iherereye i Montecito muri California, nyuma yo kwimukira mu Bwongereza mu mpera za Kanama 2026.
Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko umuntu uri hafi y’aba bombi yavuze ko nta muntu uteganya kwimukira muri iyi nzu, ariko ko hari abantu bazakomeza kuyitaho. Ati: “Nta muntu uzayituramo. Hari abantu bazakomeza kuyitaho.”
Harry na Meghan baguze iyi nzu mu 2020, bayishyura hafi miliyoni 14.5 z’amadolari. Ni inzu nini ifite ibyumba icyenda byo kuraramo n’ubwiherero 16, iri mu gace kazwiho guturwamo n’abakomeye.
Iyi nzu ifite ibintu bitandukanye birimo ikibuga cya tennis, pisine, ubusitani bw’indabyo, inzu nto y’abana ndetse n’indi nzu y’abashyitsi ifite ibyumba bibiri byo kuraramo.
Ikindi cyatumye iyi nzu iba ingenzi kuri Harry na Meghan ni uko iri ahantu hihariye kandi harinzwe, hakaba n’uruzitiro rutuma ubuzima bwabo bwite burushaho kurirwa.
Mu gihe Harry na Meghan bamaze kwimukira mu Bwongereza, hari hamaze iminsi havugwa ko bashobora kugurisha cyangwa gukodesha iyi nzu. Icyakora, amakuru mashya avuga ko nta cyemezo nk’icyo bafite muri iki gihe.
Harry na Meghan hamwe n’abana babo, Prince Archie na Princess Lilibet, bamaze ibyumweru byinshi mu Bwongereza, aho batuye mu gace ka Cotswolds kari hanze ya London.
Bivugwa ko kuba hafi y’Umwami Charles III, uri guhangana n’ibibazo by’ubuzima, ari imwe mu mpamvu zatumye umuryango wa Harry uhitamo kongera gutura mu Bwongereza.
Harry aheruka kugaragara mu gikorwa cy’urukundo cyateguwe na Invictus Games ku wa 25 Nzeri 2026. Muri icyo gikorwa yavuze ko abana be “bishimiye” ishuri ryabo rishya, anavuga ko yishimiye kuba yongeye kuba ku butaka bw’u Bwongereza.
Meghan na we yakomeje ibikorwa bye bya buri munsi, aho aheruka kugaragara yitabira imyitozo ya Pilates muri Oxfordshire.
Nubwo hari amakuru yari yatangajwe mbere avuga ko Harry na Meghan bashobora kugurisha inzu yabo ya Montecito kubera amafaranga menshi ajyanye n’inguzanyo n’imisoro, amakuru mashya avuga ko kuri ubu nta gahunda yo kuyigurisha cyangwa kuyikodesha ihari.
Bityo, nubwo umuryango wa Sussex wimukiye mu Bwongereza, inzu yabo i Montecito iracyari iyabo kandi irakomeza kwitabwaho.





Prince Harry na Meghan Markle ntibagurisha inzu yabo ya miliyoni $14.5 nyuma yo kwimukira mu Bwongereza
