Prince Harry na Meghan Markle bari muri Australia mu ruzinduko rw’iminsi ine

Imyidagaduro - 14/04/2026 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Prince Harry na Meghan Markle bari muri Australia mu ruzinduko rw’iminsi ine

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle bari muri Australia mu ruzinduko rw’iminsi ine ruzarangwa n'ibikorwa by’ubugiraneza, ndetse no kwitabira ibikorwa byihariye bibinjiriza amafaranga.

Aba bombi, batakiri mu nshingano za cyami, bari muri uru ruzinduko nk’abantu basanzwe (private citizens). Biteganyijwe ko bazasura ibigo bitandukanye birimo ibitaro by’abana, aho bazahura n’abarwayi n’abaganga, abasirikare bacyuye igihe n’imiryango yabo, n’abarokotse ihohoterwa rishingiye ku muryango.

Uru ruzinduko rufite kandi uruhande rw’ubucuruzi, kuko Prince Harry azatanga ikiganiro gikomeye (keynote speech) mu nama izabera i Melbourne, aho itike imwe igura hagati ya A$1,000 na A$2,400.

Ku ruhande rwa Meghan Markle, biteganyijwe ko azagirana ibiganiro by’imbonankubone n’abagore mu gikorwa cyiswe “girls’ weekend” kizabera i Sydney, aho kwitabira bishobora kugera ku mafaranga A$3,199 ku muntu.

Aba bombi bageze ku kibuga cy’indege cya Melbourne mu gitondo cyo ku wa Kabiri, baturutse i Los Angeles bakoresheje indege isanzwe ya sosiyete ya Qantas.

Ni ubwa mbere bagarutse muri Australia kuva mu 2018, ubwo bari bakiri mu nshingano za cyami bagiriye urugendo rukomeye rwamaze iminsi icyenda, rwitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi. Kuri iyi nshuro, nta gahunda yo guhura n’abaturage benshi iteganyijwe, hagamijwe kugabanya umuvundo.

Uru ruzinduko ruzabera mu mijyi ya Melbourne, Canberra na Sydney, aho ibikorwa by’ubugiraneza bifite umwanya w’ingenzi, ariko kubera ko ari abantu basanzwe, bafite uburenganzira bwo kungukira ku bikorwa byabo bwite.

Mu bitaro by’abana bya Royal Children's Hospital Melbourne, abantu benshi bari bateraniye kureba aba bombi, baganira n’abana barwariye aho ndetse n’ababyeyi babo, bafata amafoto, basuhuzanya banabahumuriza.

Meghan Markle yanasuye ikigo cyita ku bagore bahuye n’ihohoterwa i Melbourne, aho yafashije gutanga amafunguro ndetse agasangira n’abari bahari.

Nubwo gahunda y’uru ruzinduko izasozwa ku wa Gatanu n’umukino wa rugby i Sydney, Meghan Markle azakomeza ku wa Gatandatu aganira n’abitabiriye retreat y’ubuzima bwiza (wellness retreat) izabera muri hoteli y’inyenyeri eshanu.

Hari kandi amakuru avuga ko Australia ishobora kuba isoko rishya ry’ibicuruzwa bya Meghan mu kirango cye cya “As Ever”, cyamamaye mu kiganiro cya Netflix cyakozwe n’iyi couple nk'uko bitangazwa na BBC.

Ku bijyanye n’umutekano, polisi zo muri leta za Victoria na New South Wales zatangaje ko zizacunga umutekano w’uru ruzinduko, nubwo hataramenyekana niba amafaranga azakoreshwa azava ku misoro y’abaturage.

Uru ruzinduko ni urwa mbere Prince Harry agaragayemo mu ruhame nyuma y’uko hatangajwe ko aregwa mu rukiko ku byaha byo gusebanya n’umuryango w’ubugiraneza yashinze witwa Sentebale.

Nubwo hari impaka ku ruhare rw’uru ruzinduko mu bucuruzi, Harry na Meghan bakomeje kugaragaza ko bashyize imbere ibikorwa byo gufasha abandi no gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza bibegereye ku mutima.

Prince Harry n’umugore we Meghan Markle bari muri Australia mu ruzinduko rw’iminsi ine ruzarangwa n'ibikorwa by’ubugiraneza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...