Nubwo priapism atari indwara ikunze kugaragara ku bantu benshi, ishobora kuba ikibazo gikomeye cyane iyo itavuwe hakiri kare.
Ubwoko
bumwe bwa priapism bushobora gutuma amaraso yipfundika mu gitsina, bigatuma
uturemangingo tutabona umwuka wa ogisijeni uhagije, bityo hakaba hashobora
kuvuka ibibazo by’igihe kirekire.
Priapism ni igihe igitsina cy’umugabo gikomeje guhagarara
igihe kirekire kurenza ibisanzwe, nubwo nta bushakae bwo gukora imibonano
mpuzabitsina bwabayeho.
Akenshi, umuntu ufite priapism ashobora kugira igitsina
gihagaze amasaha arenga ane. Ibi bitandukanye no guhagarara kw’igitsina
bisanzwe, kuko byo akenshi bigenda bigabanuka uko ubushake bugenda bugabanuka.
Nk’uko byagaragaye mu nyandiko yasohotse ku rubuga rwa Mayo
Clinic, Priapism ishobora gufata abagabo b’imyaka itandukanye, ariko ikunze
kugaragara cyane ku bantu bakuru. Ku bafite indwara y’uturemangingo tw’amaraso
izwi nka sickle cell disease, ishobora no gutangira umuntu akiri umwana.
Abaganga bagabanya priapism mu byiciro bibiri by’ingenzi:
ischemic priapism na nonischemic priapism.
Ischemic priapism, izwi kandi nka low-flow priapism,
ni bwo bwoko bukunze kubaho kandi bufatwa nk’ikibazo gikeneye ubutabazi
bwihutirwa. Bubaho iyo amaraso yinjiye mu gitsina adashobora gusohoka neza,
agahera imbere.
Muri ubu bwoko, igitsina gishobora gukomeza gukomera cyane,
mu gihe umutwe wacyo ushobora kuba worohereye. Ubusanzwe habaho n’ububabare
bugenda bwiyongera.
Ikibazo gikomeye ni uko amaraso aba yifpunditse mu gitsina
ashobora gutuma uturemangingo tutabona ogisijeni ihagije. Iyo bitavuwe vuba,
bishobora kwangiza uturemangingo tw’igitsina kandi bikazagira ingaruka ku
bushobozi bwo kongera kugira ubushake cyangwa uburyo umuntu yitwara mu gihe
cy’imibonano mpuzabitsina.
Ubundi bwoko ni nonischemic priapism, buzwi nka high-flow
priapism. Muri ubu bwoko, amaraso akomeza kugera mu gitsina, ariko
imigendekere yayo iba idasanzwe. Akenshi bushobora guterwa no gukomereka.
Muri ubu bwoko, igitsina gishobora kuba gihagaze ariko kidakomeye
cyane, kandi akenshi umuntu ntaba afite ububabare bukomeye nk’ububa muri
ischemic priapism.
Priapism ishobora kugaragara cyane ku bantu bafite sickle
cell disease, indwara ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso tugira ishusho
idasanzwe.
Muri iyi ndwara, uturemangingo tw’amaraso dushobora gufunga
imiyoboro y’amaraso, harimo n’iy’igitsina. Ibi bishobora gutuma amaraso
atagenda neza, bigatera ibibazo byanatuma igitsina gihagarara igihe kirekire.
Hari uburyo bwa priapism bwitwa stuttering priapism,
aho umuntu agira ibihe bidasanzwe, aho igitsina gihagarara bikamara igihe, ndetse
bikagenda byisubiramo nyuma. Ubu bwoko na bwo bushobora kugaragara ku bafite
sickle cell disease ndetse bushobora no gutangira umuntu akiri muto.
Kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bya priapism ni igitsina
kimara amasaha arenga ane gihagaze, cyane cyane iyo bitatewe n’ubushakae bwo
gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe umuntu ufite igitsina kimaze amasaha arenga ane
gihagaze akwiye kujya kwa muganga cyangwa ku bitaro byihutirwa, kugira ngo
abaganga bamenye ubwoko bwa priapism arwaye kandi banamuhe ubuvuzi bukwiye.
