Priapism; Indwara ishobora gutuma igitsina cy’umugabo gihagara bidatewe n’ubushake bw'imibonano mpuzabitsina

Ubuzima - 12/10/2026 9:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Priapism; Indwara ishobora gutuma igitsina cy’umugabo gihagara bidatewe n’ubushake bw'imibonano mpuzabitsina

Priapism ni indwara ituma igitsina cy’umugabo gihagarara igihe kirekire, akenshi amasaha arenga ane, kandi ibyo bikaba bikabaho bidatewe n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo priapism atari indwara ikunze kugaragara ku bantu benshi, ishobora kuba ikibazo gikomeye cyane iyo itavuwe hakiri kare.

Ubwoko bumwe bwa priapism bushobora gutuma amaraso yipfundika mu gitsina, bigatuma uturemangingo tutabona umwuka wa ogisijeni uhagije, bityo hakaba hashobora kuvuka ibibazo by’igihe kirekire.

Priapism ni igihe igitsina cy’umugabo gikomeje guhagarara igihe kirekire kurenza ibisanzwe, nubwo nta bushakae bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwabayeho.

Akenshi, umuntu ufite priapism ashobora kugira igitsina gihagaze amasaha arenga ane. Ibi bitandukanye no guhagarara kw’igitsina bisanzwe, kuko byo akenshi bigenda bigabanuka uko ubushake bugenda bugabanuka.

Nk’uko byagaragaye mu nyandiko yasohotse ku rubuga rwa Mayo Clinic, Priapism ishobora gufata abagabo b’imyaka itandukanye, ariko ikunze kugaragara cyane ku bantu bakuru. Ku bafite indwara y’uturemangingo tw’amaraso izwi nka sickle cell disease, ishobora no gutangira umuntu akiri umwana.

Abaganga bagabanya priapism mu byiciro bibiri by’ingenzi: ischemic priapism na nonischemic priapism.

Ischemic priapism, izwi kandi nka low-flow priapism, ni bwo bwoko bukunze kubaho kandi bufatwa nk’ikibazo gikeneye ubutabazi bwihutirwa. Bubaho iyo amaraso yinjiye mu gitsina adashobora gusohoka neza, agahera imbere.

Muri ubu bwoko, igitsina gishobora gukomeza gukomera cyane, mu gihe umutwe wacyo ushobora kuba worohereye. Ubusanzwe habaho n’ububabare bugenda bwiyongera.

Ikibazo gikomeye ni uko amaraso aba yifpunditse mu gitsina ashobora gutuma uturemangingo tutabona ogisijeni ihagije. Iyo bitavuwe vuba, bishobora kwangiza uturemangingo tw’igitsina kandi bikazagira ingaruka ku bushobozi bwo kongera kugira ubushake cyangwa uburyo umuntu yitwara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ubundi bwoko ni nonischemic priapism, buzwi nka high-flow priapism. Muri ubu bwoko, amaraso akomeza kugera mu gitsina, ariko imigendekere yayo iba idasanzwe. Akenshi bushobora guterwa no gukomereka.

Muri ubu bwoko, igitsina gishobora kuba gihagaze ariko kidakomeye cyane, kandi akenshi umuntu ntaba afite ububabare bukomeye nk’ububa muri ischemic priapism.

Priapism ishobora kugaragara cyane ku bantu bafite sickle cell disease, indwara ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso tugira ishusho idasanzwe.

Muri iyi ndwara, uturemangingo tw’amaraso dushobora gufunga imiyoboro y’amaraso, harimo n’iy’igitsina. Ibi bishobora gutuma amaraso atagenda neza, bigatera ibibazo byanatuma igitsina gihagarara igihe kirekire.

Hari uburyo bwa priapism bwitwa stuttering priapism, aho umuntu agira ibihe bidasanzwe, aho igitsina gihagarara bikamara igihe, ndetse bikagenda byisubiramo nyuma. Ubu bwoko na bwo bushobora kugaragara ku bafite sickle cell disease ndetse bushobora no gutangira umuntu akiri muto.

Kimwe mu bimenyetso by’ingenzi bya priapism ni igitsina kimara amasaha arenga ane gihagaze, cyane cyane iyo bitatewe n’ubushakae bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe umuntu ufite igitsina kimaze amasaha arenga ane gihagaze akwiye kujya kwa muganga cyangwa ku bitaro byihutirwa, kugira ngo abaganga bamenye ubwoko bwa priapism arwaye kandi banamuhe ubuvuzi bukwiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...