Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru saa kumi Nimwe n’igice kuri Anfield. Watangiye Arsenal ariyo ihererekanya neza umupira ariko ku munota wa 5 iza guhita igira ibyago ivunikisha myugariro wayo, William Saliba asimburwa na Cristhian Mosquera.
Ku munota wa 10 Liverpool yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Florian Wirtz yari azamukanye neza ariko atinda kuwutanga birangira nta kintu awumajije.
Mu minota yakurikiyeho Arsenal yasatiriye binyuze cyane ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Noni Madueke.
Mu gice cya kabiri Arsenal yaje ikomeza guhererekanya neza ariko Liverpool akaba ariyo ibona uburyo bufatika imbere y’izamu. Ku munota wa 55 Liverpool yari ifunguye amazamu ariko Cody Gakpo asifurwa ko yaraririye.
Ku munota wa 83 Liverpool yafunguye amazamu kuri kufura yatewe na Dominic Szoboslai ubundi umupira uruhukira mu nshundura.
Nyuma y’uko Liverpool ifunguye amazamu Arsenal nayo yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku makosa yari akozee na ba myugariro ba Liverpool ubundi Eberech Ezee afata umupira gusa atinda kurekura ishoti birangira bawumwatse.
Arsenal yasatiriye cyane mu minota ya nyuma ariko birangira kwishyura byanze Liverpool yegukana ntsinzi ku gitego 1-0 ndetse ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 9.
Dominic Szoboslai yishimira igitego yatsinze
Arsenal yatsinzwe na Liverpool 1-0