Abategura
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League’ bafite gahunda yo
gusubukura imikino mu mpeshyi, imwe mu ngamba zafashwe na FA ni ugushaka uburyo
imikino isigaye yakinwa muri Kamena na Nyakanga, ikabera muri Midlands na Londres,
ariko nta bafana bahari.
Ibi
bizakorwa hifashishijwe uburyo bwo gufata amakipe yose akajyanwa muri hoteli
zo muri ibyo bice azakiniramo, abakinnyi bakahamara igihe bari mu kato mbere
y’uko batangira gukina. Si abakinnyi gusa kuko bizaba no ku basifuzi,
abanyamakuru n’abafata amashusho y’imikino mu gihe hari ibitaro Premier League
izakodesha byihariye ku bakinnyi bashobora kugirira imvune zikomeye muri iyo
mikino.
Ikinyamakuru
The Independent cyatangaje ko amakipe ari ku gitutu cyo kubahiriza amasezerano
yo kwerekana imikino yasinye bityo nta yandi mahitamo ahari uretse gukina
ndetse imikino 92 yose isigaye ikazerekanwa kuri televiziyo, buri munsi hakajya
haba umukino.
Intego
yabyo ni ukugira ngo hagabanywe ibyago byo kugira ngo hatagira uwandura
Coronavirus yamaze kugaragaza ubukana bukomeye cyane.

Premier League ishobora kuzasubukurwa mu mpeshyi ikinwa mu buryo budasanzwe
