Premier League: Arsenal yaguye miswi, bitiza umurindi Liverpool wo kwegukana igikombe

Imikino - 23/04/2025 11:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Premier League: Arsenal yaguye miswi, bitiza umurindi Liverpool wo kwegukana igikombe

Ikipe ya Arsenal yanganyije na Crystal Palace mu mukino wo ku munsi wa 34 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bitiza Liverpool umurindi wo kwegukana igikombe. ‎

Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa tatu z'ijoro kuri Emirates Stadium. ‎Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku munota wa 2 gusa ihita ifungura amazamu ku gitego cya Jakub Kiwior akoresheje umutwe ku mupira wavuye kuri kufura yatewe na Martin Odegaard.

‎‎Nyuma yuko Crystal Palace itsinzwe yahise itangira urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ndetse hari n'aho byashobokaga ku mupira Daichi Kamada yarekuye ishoti gusa rinyura haruguru y'izamu gato cyane.

‎‎Ku munota wa 27 iyi kipe yaje kwishyura ku gitego cya Eberechi Eze ku mupira wavuye muri koroneri yari itewe na Adam Wharton.

‎‎Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri ariko  Eddie Nketiah warimo arakina n'ikipe yavuyemo akabona imipira myiza  imbere y'izamu ntayibyaze umusaruro.

‎‎Ku munota wa 42 Arsenal yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Leandro Trossard ahawe umupira na Jurrien Timber bituma igice cya mbere kirangira iyoboye n'bitego 2-1.

‎‎Mu gice cya kabiri Crystal Palace yaje ikomeza urugamba rwo gushaka uko yakwishyura ariko igasanga ba myugariro ba Crystal Palace bahagaze bwuma.‎ Iyi kipe yaje gukora impinduka mu kibuga havamo Eberechi Eze na ‎Adama Wharton hajyamo Will Hughes na Ismaila Sarr. Arsenal nayo yakoze impinduka mu kibuga havamo Rahim Sterling hajyamo Bukayo Saka.

‎‎Ku munota wa 80 Jean Philippe Mateta yatsinze igitego cyo kwishyura ku makosa yakozwe na William Saliba amwihera umupira undi nawe arekura ishoti riragenda rirenga David Raya wari wasohotse cyane rijya mu nshundura. Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.‎

Kuba Arsenal yanganyije byatije umurindi Liverpool wo kwegukana igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.  Iyi kipe irasabwa kuzanganya umukino umwe ubundi igahita icyegukana.

Arsenal yanganyije na Crystal Palace ibitego 2-2




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...