Kubera akazi kenshi kari
ku munsi wa nyuma w’isoko, hari amakipe yagejeje ku gihe inyandiko
z’amasezerano (deal sheets), bituma ibikorwa byo gusinyisha abakinnyi
bimwe byemezwa nyuma y’uko isoko ryari rimaze gufungwa.
Mu bakinnyi bagize ayo masezerano yatinze harimo Tosin Adarabioyo, Malick Fofana, Ben Chilwell, Jack Grealish, Jean-Matteo Bahoya, Dario Osorio, Ainsley Maitland-Niles, Femi Azeez, Chema Andres na Quentin Timber, nk’uko byatangajwe na GiveMeSport.

Tosin Adarabioyo yerekeje
muri Tottenham
Umukinnyi ukina mu
bwugarizi, Tosin Adarabioyo, yavuye muri Chelsea yerekeza muri Tottenham
Hotspur ku mafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 12 z’amapawundi.
Adarabioyo yahise yinjira muri Tottenham, aho azahanganira umwanya wo kubanza mu kibuga na Micky Van de Ven, Marcos Senesi ndetse na Jan Paul van Hecke.

Malick Fofana yerekeje
muri Sunderland
Malick Fofana yavuye muri
Lyon ajya muri Sunderland ku mafaranga agera kuri miliyoni 30.8 z’amapawundi.
Uyu mukinnyi w’Umubiligi yari yagizwe intandaro y’umwe mu biganiro byabaye urujijo ku munsi wa nyuma w’isoko, nyuma y’uko Sunderland yumvikanye na Lyon, Crystal Palace ikaza kwinjira mu biganiro ndetse ikagerageza kumwumvisha kujya i London.

Ben Chilwell yagarutse
muri Crystal Palace
Ben Chilwell yavuye muri
Strasbourg yerekeza muri Crystal Palace ku buntu.
Chilwell, wari mu ikipe ya Crystal Palace yatwaye FA Cup, ubu azahatana na Tyrick Mitchell ku mwanya wo ku ruhande rw’ibumoso rw’ubwugarizi.

Jack Grealish yongeye
gutizwa muri Everton
Jack Grealish yongeye
kujya muri Everton avuye muri Manchester City mu ntizanyo y’umwaka umwe.
Umukinnyi w’Ikipe
y’Igihugu y’u Bwongereza yari amaze igihe akinira Everton mu ntizanyo, ariko
umwaka ushize ntiyabashije kurangiza neza kubera imvune yagize ku kirenge muri
Mutarama.
Nubwo hari andi makipe yo muri Premier League yamwifuza, Grealish yahisemo kongera gukinira Everton.

Leeds United isinyisha
Jean-Matteo Bahoya
Leeds United yihutiye
gushaka Jean-Matteo Bahoya wa Eintracht Frankfurt ku munsi wa nyuma w’isoko,
nyuma y’uko Wilfried Gnonto yerekeje muri Fiorentina.
Bahoya yageze muri Leeds mu ntizanyo izakurikirwa no kugurwa burundu, aho amafaranga yo kumugura burundu ashobora kugera kuri miliyoni 25 z’amapawundi mu mpeshyi itaha.

Dario Osorio yerekeje
muri Crystal Palace
Crystal Palace yongeye
gushaka kongera imbaraga mu busatirizi nyuma yo kubura Malick Fofana, maze
isinyisha Dario Osorio wa FC Midtjylland.
Osorio yagiye muri Palace
mu ntizanyo irimo ingingo yo kumugura burundu, aho amasezerano yose ashobora
kugera kuri miliyoni 27.4 z’amapawundi.
Aya masezerano kandi yatumye Osorio aba umukinnyi waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru wo muri Denmark.

Ainsley Maitland-Niles
yerekeje muri Everton
Everton yasinyishije Ainsley
Maitland-Niles avuye muri Lyon ku mafaranga agera kuri miliyoni 5 z’amapawundi.
Everton yari imaze igihe
ishaka umukinnyi mushya ukina ku ruhande rw’iburyo rw’ubwugarizi, nyuma y’uko
Seamus Coleman asoje amasezerano ye.
Maitland-Niles yahisemo kujya muri Everton kubera n’ubushobozi afite bwo gukina ku mpande zombi z’ubwugarizi ndetse no hagati mu kibuga.

Femi Azeez yerekeje muri
Brighton
Brighton yageze ku
bwumvikane na Millwall ku isinywa rya Femi Azeez, nyuma yo gukora ubusabe
bwinshi bwari bwaranzwe no kwangwa.

Chema Andres yerekeje
muri Brighton
Brighton kandi
yasinyishije Chema Andres avuye muri VfB Stuttgart ku mafaranga agera kuri
miliyoni 15.5 z’amapawundi.
Yinjiye muri Brighton nk’umusimbura wa Carlos Baleba, aho azahatana kugira ngo abone umwanya mu ikipe y’umutoza Fabian Hurzeler.

Quentin Timber yerekeje
muri Crystal Palace
Crystal Palace
yasinyishije Quentin Timber avuye muri Marseille ku mafaranga agera kuri
miliyoni 17 z’amapawundi.
Palace yari imaze igihe
ishaka kongera imbaraga mu kibuga hagati, maze ku munsi wa nyuma w’isoko ibasha
kubona uyu mukinnyi wari umaze igihe uri ku rutonde rw’abo yifuza.
Timber, akaba ari
murumuna wa Jurrien Timber ukinira Arsenal, yavuye muri Marseille nyuma y’uko
iyi kipe yo mu Bufaransa yashakaga kubona amafaranga mbere y’uko isoko
rifungwa.
Nubwo isoko ry’abakinnyi
muri Premier League ryari ryafunzwe ku isaha ya saa 23:00, amasezerano yari
yatanzweho inyandiko ku gihe yakomeje kwemezwa nyuma y’iyo saha. Ibi byatumye
amakipe nka Tottenham, Everton, Brighton, Leeds United na Crystal Palace akomeza
gutangaza abakinnyi bashya mu masaha yakurikiyeho.
