Ku wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, itsinda rya Power of the Cross ryunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, risobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bari bari kumwe n'inshuti yabo yo muri Amerika, Joe Wahle, uri kubarizwa mu Rwanda na Afrika ku nshuro ye ya mbere.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Joe Wahle waje mu Rwanda aherekeje Maurice Ndatabaye uyobora Power of the Cross Ministries, yagize ati: "Byari bigoye kuvuga ijambo na rimwe nyuma yo kubona ibyo abantu banyuzemo. Amarangamutima yarushije amagambo imbaraga."
Gurura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byabaye nyuma y’igiterane gikomeye “Haracyari Ibyiringiro” Power of the Cross baherutse gukorera i Kimironko kuri CityLight Foursquare Church ku wa 20 Nyakanga 2025, aho bahumurije imitima y’abantu, bibutsa ko Imana ikiza, ibabarira kandi itanga amahirwe mashya nubwo haba hari ibihe bibi abantu banyuzemo.
Maurice Ndatabaye, Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross ku rwego rw’Isi, yashimye cyane Clementine, umwe mu banyamuryango ba Power of the Cross, wasobanuriye bagenzi be amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’akamaro ko Kwibuka.
Mama wa Clementine ari mu nzirakarengane zishyinguye ku Gisozi zavukijwe ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Maurice Ndatabaye ati: “Clementine, komeza ukomere. Wanakomeye kuva kera.”
Clementine nawe yagize ati: “Nubwo nabuze umuryango wanjye, kwakira Kristo byatumye ntaheranwa n’agahinda. Ibihe by’ibikomere twanyuzemo ntibizarambe. Turwanye abagipfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.”
Manowa Ntisinzira, uhagarariye Power of the Cross mu Rwanda, yasangije abari bahari ubuhamya bwe. Yagize ati: “Papa yampaye izina Ntisinzira nyuma yo gutakaza abavandimwe be 11 na se muri Jenoside. Yari azi ko ntazagira umuryango. Ariko Imana ntiyasinziriye.”
Uru rugendo rw’icyubahiro rwabaye nko gusoza ibyumweru by’ibikorwa bihambaye Power of the Cross Ministries yakoreye mu Rwanda muri Nyakanga 2025, byose bishamikiye ku nsanganyamatsiko: "Haracyari Ibyiringiro."
Ku wa 6 Nyakanga 2025, bakoze igikorwa cyo gufasha abana 100 bo ku ishuri rya E.P. Cyeru (Masaka, Kicukiro) babaha ibikoresho by’ishuri.
Ku wa 16 Nyakanga, bagabiye inka enye imiryango ine itishoboye mu Murenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi, ku bufatanye n’abaterankunga bo muri Amerika.
Ibyo bikorwa byagaragaje ko ivugabutumwa rya Power of the Cross rishyigikirwa n’ibikorwa bifatika byo gufasha abatishoboye. Iri tsinda rimaze imyaka 18 rikora ivugabutumwa n’ibikorwa by’urukundo mu Rwanda no hanze yarwo, rikaba ritanga ubutumwa bwubakiye ku rukundo, ubumwe, n’icyizere. Manowa abisobanuye neza agira ati: “Ivugabutumwa ryiza rigaragarira mu bikorwa.”
Power of the Cross Ministries yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi