Power of the Cross yavutse mu mwaka wa 2007 ivukira mu rusengero rwa Kimironko Gospel Church, gusa ku bwa gahunda yo gufunga insengero zitujeje amabwiriza y'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), aho bakoreraga barahafunze ubu basigaye barepetera muri studio ku Muhima bakanakora ibindi bikorwa by'itsinda.
Ni itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho bafite indirimbo nyinshi zirenga 20 n'izindi zikiri mu bubiko. Bafite album 2 ndetse barateganya gukora live recording mu mpera z'uyu mwaka. Kandi bamaze iminsi micye bashyize hanze ama Session y'indirimbo zigera ku icumi 10 kandi zikomeje guhembura abantu batari bacye.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Perezida wa Power of the Cross mu Rwanda, Manoah Ntisinzira, yavuze ko bateguye ibikorwa by'ivugabutumwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye n'ibitaramo byo kuvuga ubutumwa bwiza. Igitaramo cya mbere kizaba tariki 20 Nyakanga 2025 kibere ku Kimironko kuri CityLight Foursquare Church. Kwinjira bizaba ari ubuntu.
Bishop Prof Fidele Masengo ni we uzagabura ijambo ry'Imana muri iki gitaramo cy kugarurira abantu ibyiringiro, kikaba cyarateguwe na Power of the Cross yamamaye mu ndirimbo zirimo "Super Power", "Umwami naganze" n'izindi. Manoah Ntisinzira ati: "Icyo gitaramo kigamije gusubizamo abantu ibyiringiro dore ko kitwa "Haracyari ibyiringiro".
Power of the Cross Ministries yaherukaga gukora igitaramo mu 2022, igiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize yakoze igikorwa cy'urukundo cyabaye tariki ya 6 Nyakanga 2025, aho yasura Ishuri Ribanza rya Ecole Primaire Cyeru riherereye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’ikigo yavuze ko ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yohani wa Pawulo, rikaba ari irya Leta rikorana na Kiliziya Gatolika mu buryo bw’amasezerano. Yashimiye Power of the Cross Ministries ku bufasha bwatanzwe mu mwaka ushize wa 2024, bugatuma abana biga neza batagize ikibazo cy’ibikoresho ndetse bagahabwa amafunguro ku ishuri.
Abana berekanye impano zabo mu mbyino gakondo, urugero nk’indirimbo n’imbyino z’umuco nyarwanda bambaye amayugi, hakurikiraho imbyino zigezweho (modern dances). Umwana w’umukobwa witwa Neira wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yaje kuza ku isonga mu mikino y’imbyino, ahabwa igihembo cyihariye kubera ubuhanga yagaragaje.
Mu gihe cya Saa Munani hatangiye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana biga mu wa Gatandatu w’Amashuri Abanza, warangiye hafi Saa Kenda. Uyu mukino wakurikiwe n’igihe cyo guhemba abana bagize uruhare mu gususurutsa abashyitsi babyina, bakanakina umupira w’amaguru, ari na ho Neira yashimiwe by’umwihariko, umwana ukiri muto watangaje ko nakura yifuza kuzaba umubyinnyi ukomeye.
Nyuma yo guhemba abana basusurukije abitabiriye, hakurikiyeho guhemba abana 100 bo kuva mu wa mbere kugera mu wa Gatandatu, aho buri mwana yahawe amakayi 12, amakaramu 3, irati hamwe n’amafaranga yo kubishyurira amafunguro ku ishuri mu gihe cy’umwaka wa 2025-2026 uzatangira muri Nzeri 2025.
Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries ku rwego rw'isi, Maurice Ndatabaye, yatanze ubuhamya ko na we yigeze gufashwa n’umuntu ubwo yari afite ubushobozi buke, bikamufasha kurangiza amashuri ya Kaminuza kugeza kuri Masters. Yavuze ko uwo muntu wamufashije iyo atamuba hafi, atari kubona ayo mahirwe yo kwiga akagera kure, ari na yo mpamvu na we yiyemeje gufasha abana uko ashoboye.
Yakomeje asaba abatarakizwa kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, avuga ko gukizwa ari inkingi y’iterambere ry’umwana mu by’umwuka, kandi abwira abari aho bose muri rusange ko nta kintu kiryoha nko kuba muri Yesu. Yashimye ubuyobozi bw’ishuri bwiyemeje gutangira igikorwa cyo gushaka icyumba kizajya cyitirirwa Power of the Cross Ministries mu kigo.
Power of the Cross Ministries igizwe n'abaririmbyi barenga 50
Umuyobozi w’Ikigo EP Cyeru, Bwana Nyirigira Nikola, yavuze ko iyi minisiteri bayimenye mu mwaka ushize ubwo yatangiraga gutanga ubufasha ku bana batishoboye biga mu kigo. Uyu mwaka na bwo bafashije abana 100, babaha ibikoresho banabishyurira amafunguro.
Yagize ati: “Abo bana ni bo bagifasha, kuri ubu ni na bo bazaniye ibikoresho bizabafasha gutangira umwaka w’amashuri 2025-2026. Abo bana batangiye gufashwa bari mu wa mbere kugera mu wa kane. Bajya kubatoranya batoranyije abana bafite ubushobozi buke, bigaragara ko ababyeyi babo batashoboraga kwishyura uwo musanzu.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo abana bafite impano bahari, mu masomo basanzwe biga batajya bahabwa imyitozo yihariye uretse mu masomo y’inyongera aho bashobora kugaragaza impano zabo binyuze muri clubs.
Uhagarariye ababyeyi yavuze ko abana 100 baturutse mu miryango 90, bamwe muri bo bafite abana barenze umwe. Yashimye iki gikorwa cy’urukundo, asaba ko cyakomeza mu bihe bizaza.
Maurice Ndatabaye yasobanuye ko ubwo yajyaga muri Amerika, yakomeje kugira umutwaro wo gufasha abana nk’uko yabikoraga akiri mu Rwanda. Yavuze ko Joe bari kumwe, bamenyanye mu nama y’Abakristo (workshop), maze akamugezaho igitekerezo cyo gufasha abana bo mu Rwanda. Joe yabyakiriye neza, yemera no kuza kubasura no kwirebera aho umushinga ugeze.
Yavuze ko amafaranga yakoreshejwe atari make, harimo ibikoresho by’ishuri, amafunguro, ndetse n’amafaranga y’ingendo, ariko ko icyo baharanira atari imibare ahubwo ari impinduka nziza mu buzima bw’abana. Yemeze ko amafaranga arenga Miliyoni y’Amanyarwanda, ariko yirinze kubivugaho byinshi kuko yabonaga bitari ingenzi.
Joe yavuze ko yashimishijwe cyane n’ukuntu abana bishimiye inkunga bahawe, avuga ko mu gihugu cye nta hantu yigeze abona hameze nka Cyeru. Yasobanuye ko icyamuteye ubwuzu ari ukuntu ababyeyi bafatanya n’abana babo, bakabashyigikira no ku minsi y’ikiruhuko, agaragaza ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko uburezi bufite agaciro mu miryango.
Iki gikorwa cy'urukundo bakoze cyari kigamije kwerekana urukundo, gutanga ubufasha no guteza imbere ubumenyi bw’abana bato b’u Rwanda, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza binyuze mu burezi bufite ireme.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Maurice na Joe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, kuko bahageze ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ishize Maurice ari muri Amerika, muri Leta ya Washington D.C. Ni ubwa mbere Joe yari ageze mu Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange.
Power of the Cross igiye gukora igitaramo yatumiyemo Bishop Fidele Masengo
Power of the Cross Ministries yamamaye mu ndirimbo zirimo "Super Power"
Power of the Cross Ministries iherutse gutanga ubufasha ku bana 100 batishoboye
Habaye ibikorwa by'Ivugabutumwa ndeyse n'Imyidagaduro, abana barizihirwa
REBA INDIRIMBO "UMWAMI NAGANZE" YA POWER OF THE CROSS