Iyi nkongi yabaye ku wa 24 Nyakanga 2026, ubwo indege ya China Eastern Flight MU2421 yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Guiyang Longdongbao, nyuma yo kuva mu mujyi wa Lanzhou mu rugendo rwo mu gihugu imbere.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umwotsi n’umuriro byaturukaga mu kabati kari hejuru y’abagenzi bashyiramo imizigo. Abakozi b’indege bahise batabara, bagerageza kuzimya uwo muriro mu gihe abagenzi bari batangiye kugira ubwoba.
Indege yari yo mu bwoko bwa Airbus A320, yari itangiye kugana aho iparika nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, ubwo iyo power bank yari iri mu gikapu cy’umugenzi yafashwaga n’umuriro.
Abakozi b’indege babashije kuzimya umuriro mbere y’uko abagenzi basohoka, ndetse n’abashinzwe kuzimya inkongi ku kibuga cy’indege bahise batabara. Nta muntu wakomeretse, gusa indege yagize ibyangiritse bike byatewe n’umwotsi.
Umwe mu bagenzi yavuze ko abantu bari imbere mu ndege batangiye gutaka no kwimukira inyuma nyuma yo kubona umuriro.
Yagize ati: “Natekereje ko hanze y’indege ari ho hari hafashwe n’umuriro, ariko narebye hejuru mbona umuriro uturuka mu kabati k’imizigo.”
China Eastern Airlines yemera ko abagenzi batwara power bank mu mizigo yo mu ndege, ariko amabwiriza yayo y’umutekano abuza kuyishyira mu kabati ko hejuru cyangwa kuyikoresha mu gihe cy’urugendo.
Iyi mpanuka yongeye guteza impungenge ku mutekano wa batiri za lithium-ion zikoreshwa muri power bank, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iyo zangiritse cyangwa zishyushye cyane, zishobora gutera ubushyuhe bwinshi, umwotsi n’umuriro ushobora kugorana kuzimya.
Nyuma y’ibindi bintu nk’ibi byabaye, u Bushinwa bwashyizeho amabwiriza akomeye ku ma power bank ajyanwa mu ndege zo mu gihugu, aho bwabujije izidafite icyemezo cy’ubuziranenge cya 3C n’izimwe zari zarakuwe ku isoko kubera ibibazo by’umutekano.
Mu kwezi kwa Werurwe 2025, power bank yafashwe n’inkongi mu ndege ya Hong Kong Airlines Airbus A320, bituma ihindura inzira ijya i Fuzhou. Abagenzi n’abakozi 168 bose baje gusohoka ntawe ugize ikibazo.
Muri Mutarama 2025 kandi, indege ya Air Busan Airbus A321 yafashwe n’umuriro ku kibuga cy’indege cya Gimhae muri Koreya y’Epfo, aho abagenzuzi bakekaga ko power bank yari mu kabati ko hejuru ishobora kuba yarateye uwo muriro.

