Post Malone yangiwe kwinjira mu kabari muri Australia kubera 'Tattoo'

Imyidagaduro - 16/02/2023 3:32 PM
Share:
Post Malone yangiwe kwinjira mu kabari muri Australia kubera 'Tattoo'

Umuraperi Post Malone ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yangiwe kwinjira mu kabari ko muri Australia kubera 'Tattoo'.

Mu makuru dukesha Billboard, uyu muraperi yangiwe kwinjira mu kabari kitwa QT Perth kari muri Australia mu mpera z'icyumweru gishize, kubera ko hari itegeko ry'uko batinjiza abantu bafite ibishushyanyo mu maso, mu ijosi cyangwa ibiteye ubwoba.  

Post Malone yangiwe kwinjira mu kabari ko muri Australia kubera 'Tattoo' 

Mu kiganiro Malone yagiranye n'ikinyamakuru The West Australia yagize ati " Bansubije inyuma kubera 'Tattoo' zanjye. Nibwo ibintu nk'ibi bimbayeho." 

Amakuru akomeza avuga ko bisa nk’aho abashinjwe umutekano batamenye ko uwo basubije inyuma ari Post Malone, nk'uko ubuyobozi bw'akabari bwasabye imbabazi buvuga ko iyo bamumenya, hari ubundi buryo byari kugendamo. 

Mu magambo yabo bagize bati " Muri QT, dufite intego yo guha ikaze abantu bose no kwishimira umwihariko wa buri muntu.

Ariko ku wa Gatandatu, abashinzwe umutekano ntabwo bakoresheje ubushishozi bukwiye kandi ibyo turabyirengera. Turasaba imbabazi tubikuye ku mutima abantu bagizweho ingaruka." 

Amakuru avuga ko Malone yahise ajya mu kabari kari hafi yaho kitwa 18 Knots Rooftop ndetse akakiranwa yombi, cyane ko bari bishimiye ko akabari bahanganye kagaragaye nabi. 

Uyu muraperi yari yagiye mu Australia kwifatanya n'itsinda ry'abaririmbyi rizwi ku izina rya 'Red Hot Chili Peppers', mu bitaramo bizenguruka Australia bamurika alubumu yabo ya gatandatu. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...