Post Malone yambitse impeta y’urukundo Christy Lee

Imyidagaduro - 20/08/2026 8:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Post Malone yambitse impeta y’urukundo Christy Lee

Umuhanzi w’Umunyamerika Post Malone n’umukunzi we Christy Lee bongeye kugaragaza ko basubukuye umubano wabo, ndetse amakuru dukesha TMZ avuga ko aba bombi bamaze no kwambikana impeta y’urukundo.

Post Malone na Christy Lee bagaragaye bishimanye mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyakuruye cyane abantu ni impeta nini ya diyama yari iri ku rutoki rwa Christy. Iyi mpeta yahise ituma benshi bemeza ko Post Malone yamaze kumusaba ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Ibi bibaye nyuma y’uko aba bombi bari baratandukanye. Mu mpeshyi ishize, amakuru yari yatangajwe ko Post Malone na Christy Lee batandukanye nyuma yo kumarana amezi atari make bakundana.

Post Malone yatangiye gukundana na Christy Lee mu ntangiriro za 2025, nyuma y’igihe gito atandukanye n’uwari umukunzi we bari barambikanye impeta mu mpera za 2024.

Kugaragara kwa Christy Lee yambaye impeta nini ya diyama ku rutoki rw’ibumoso byongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi babo, ndetse bigaragaza ko aba bombi basubukuye umubano wabo kandi ubu bakaba bari gutegura intambwe ikomeye yo kubana.

Nubwo nta tangazo rirambuye ryatanzwe na Post Malone cyangwa Christy Lee, nk’uko bikunze kugenda ku byamamare bikunze guhitamo kugira ibanga ubuzima bwabyo bwite, ntibyabujije abakunzi babo babonye amafoto n’amashusho yabo mashya kubifuriza ibyiza kuri iyi ntambwe nshya y’urukundo rwabo.

Post Malone yambitse impeta y’urukundo Christy Lee


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...