Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nibwo hakomeje gukinwa imikino yo ku munsi wa nyuma w’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kirimo kirabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Canada na Mexico.
Mu itsinda K hari hari umukino ukomeye wagomgaga kugena uriyobora wahuje Portugal na Colombia.
Ikipe y’igihugu ya Colombia yaje isabwa kunganya gusa ikazamuka ariyo iyoboye mu gihe Portugal yasabwaga gutsinda dore ko ari nayo yahabwaga amahirwe.
Kutayobora itsinda kuri Portugal igakomeza iri ku mwanya wa kabiri byatumye mu nzira zayo hajyamo amakipe y’ibigugu aho muri 1/16 izahura na Croatia ,bikaba bishoboka ko yazahura na Espagne ya Lamine Yamal muri 1/8 n’u Bufaransa bwa Kylian Mbappé muri 1/4.
Undi mukino kandi wakinwe muri iri tsinda K ni uwo Congo yatsinzemo Uzbekistan 3-1 ubundi isoreza ku mwanya wa Gatatu ndetse ikatisha itike ya 1/16 bwa mbere mu mateka. Iyi kipe y’igihugu yaherukaga mu gikombe cy’Isi mu myaka 52 ishize.

Portugal yanganyije na Colombia bituma ijya mu nzira irimo amakipe akomeye



Congo yanditse amateka yo kurenga imikino y'amatsinda y'Igikombe cy'Isi
