Portugal ya Cristiano Ronaldo yegukanye igikombe cya UEFA Nations League ‎

Imikino - 09/06/2025 4:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Portugal ya Cristiano Ronaldo yegukanye igikombe cya UEFA Nations League  ‎

Ikipe y'igihugu ya Portugal irangajwe imbere na Cristiano Ronaldo yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Espagne. ‎

‎Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri  iki Cyumweru saa Tatu z'ijoro kuri Allianz Arena mu Budage. Uyu mukino watangiye uryoheye ijisho aho wabonaga nta kipe n'imwe ifite gahunda yo kugarira cyane ahubwo zose wabonaga zishaka gusatira. ‎Bidatinze ku munota wa 20 Espagne yahise ifungura amazamu ku gitego cya Martín Zubimendi.

‎Ikipe y'igihugu ya Portugal ntabwo yigeze itinzamo mu kwishyura aho ku munota wa 26 Nuno Mendes yahawe umupira na Pedro Neto ubundi arekura ishoti riremereye rijya mu nshundura.

‎Mbere y'uko igice cya mbere kirangira ikipe y'igihugu ya Espagne yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Mikel Oyarzabal ku mupira yahawe na Pedri.

‎Mu gice cya kabiri ikipe y'igihugu ya Portugal yaje ikora impinduka mu kibuga aho Francesco Conceisao na Joao Neves basimbuwe na Ruben Neves na Nelson Semedo.

‎Portugal nyuma yo gusimbuza yakinnye ubona ifite gahunda yo gushaka uko yakwishyura ubundi ku munota wa 60 kizigenza Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya kabiri ku makosa yari akozwe na ba myugariro.

‎‎Nyuma y'uko amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, ku mpande zombi habaye impinduka ngo hagire ireba ko yabona intsinzi gusa iminota 90 irangira rwabuze gica.

‎Hitabajwe iminota 30 y'inyongera nayo biranga haterwa penariti. Penariti za Portugal zatewe na Goncalo Ramos arayinjiza, Vitinha arayinjiza, Bruno Fernandes arayinjiza, Nuno Mendes arayinjiza na Ruben Neves arayinjiza.

‎Ni mu gihe iza Espagne zo zatewe na Mikel Merino arayinjiza, Alex Baena arayinjiza, Isco arayinjiza naho Alvaro Morata arayirata bituma Portagal yegukana igikombe cyayo cya kabiri cya UEFA Nations League kuri penariti 5-3.

Ikipe y'igihugu ya Portugal yegukanye igikombe cya UEFA Nations League 

Cristiano Ronaldo yafashije Portugal kwegukana UEFA Nations League 

Cristiano yishimiye kwegukana iki gikombe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...