Iki gikorwa ngarukamwaka kizwi nka Remembrance cyatangiye ku wa 22 Ukwakira kikazasozwa ku wa 11 Ugushyingo 2026, kiyobowe n’umuryango Royal British Legion (RBL) binyuze mu bukangurambaga bwo gukusanya inkunga buzwi nka Poppy Appeal.

Uru rurabo rw’umutuku ni
ikimenyetso cyo kwibuka abazize intambara, guha icyubahiro abasirikare bakiri
mu kazi n’abakavuyeho, ndetse no kugaragaza ubufatanye n’imiryango yabo.
Mu rwego rwo kurushaho
kugaragaza icyubahiro, mbere y’imikino imwe n’imwe iba muri iki gihe, amakipe
afata umunota wo guceceka hibukwa abatanze ubuzima bwabo mu ntambara.
Byongeye kandi, amakipe
amwe yo mu byiciro bya Championship, League One na League Two yiyemeje gutanga
imyenda abakinnyi bakoresheje mu mikino kandi basinyeho, kugira ngo ishyirwe
muri cyamunara yo kuri murandasi, amafaranga azavamo afashe ibikorwa bya Royal
British Legion.
Mu mwaka wa 2025, amakipe yo muri EFL yakusanyije amafaranga angana na 297,630,252 Frw binyuze muri iki gikorwa.

Uyu mwaka,
ubukangurambaga bwa Poppy Appeal bwibanze ku ngaruka umwuga wa gisirikare ugira
ku miryango y’abawukora, kuko iyo umubyeyi cyangwa umwe mu bashakanye ari mu
gisirikare, ashobora kumara amezi menshi adahari, agacikanwa n’ibihe by’ingenzi
mu buzima bw’umuryango.
Nk’uko tubikesha urubuga
rwa Premier League, Ben France ushinzwe ubufatanye n’ibigo muri Royal British
Legion, yavuze ko uyu muryango ukomeza gufasha abasirikare n’imiryango yabo mu
bibazo by’amikoro, mu gihe bahuye n’akababaro ko kubura ababo ndetse no mu
zindi ngorane bahura na zo.
Bityo, aka kantu
k’ururabo rw’umutuku abakinnyi ba Premier League bambaye ku myenda yabo si
ikirango cy’amakipe, ahubwo ni ikimenyetso cy’urwibutso, icyubahiro
n’ubufatanye n’imiryango y’abasirikare.
