Ni indirimbo iri ku mbuga zumvirwaho umuziki zirimo Audiomack na Spotify no ku murongo wa You Tube witwa ‘Polyvalent Official’. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jadish umaze igihe akorana na Polyvalent.
Polyvalent aganira na InyaRwanda, yavuze ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya Drill nk’uko n’izindi ndirimbo aheruka gusohora ziri muri iyo njyana. Ati: “Ni indirimbo y’inkuru y’umusore uba warihebeye umukobwa ariko umukobwa we atabiha agaciro.”
Uyu muhanzi avuga ko agerageza gukora ku byiciro byose mu rwego rwo guhaza abakunzi be n’abanyamuziki. Ati: “Nyuma y’uko twakoze "Amayeri" hari abansabye ko nakora Drill y’urukundo. Ni aho igitekerezo cyavuye.”
Indirimbo "You" ije ikurikira izindi uyu muhanzi yashyize hanze zigakundwa n’abatari bacye zirimo: Bya Bihe, Amayeri I, II na II, Ku musaraba n’izindi.


Polyvalent yaririmbye inkuru y’umusore wakunze umukobwa agashyira ibindi ku ruhande ariko umukobwa ntabihe agaciro.
