Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga "SI ZO ZAWE, ZANGE" mu guhashya ibinyobwa byica

Amakuru ku Rwanda - 21/07/2026 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga "SI ZO ZAWE, ZANGE" mu guhashya ibinyobwa byica

Polisi y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga bushya bwiswe "SI ZO ZAWE, ZANGE", bugamije guhashya inzoga n'ibindi binyobwa bikorwa mu buryo butemewe cyangwa bikavangwamo ibinyabutabire bishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

Ni ubukangurambaga buje mu gihe imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2026, abantu 44 bamaze gupfa bazize kunywa ibinyobwa byanduye cyangwa byongewemo uburozi.

Polisi ivuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo gukomeza gushyira umuturage ku isonga mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'ubuzima. Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbere ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano n'abaturage, aho abaturage basabwa kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya umutekano cyangwa ubuzima bwabo.

Ni muri urwo rwego ubu bukangurambaga bwatangijwe, bugamije gukangurira buri wese kwanga ibinyobwa byica no gutanga amakuru ku babikora cyangwa ababicuruza.

Ubu bukangurambaga buje bwunganira ubwari busanzwe buzwi nka "TUNYWE LESS", bwibandaga ku gukangurira abantu kunywa inzoga nke. Gusa "SI ZO ZAWE, ZANGE" bwo bwashyizweho mu buryo bwihariye kugira ngo burwanye ibinyobwa bikorwa mu buryo butari bwo, cyane cyane ibivangwamo imiti cyangwa ibindi binyabutabire bishobora guteza uburwayi bukomeye, ubumuga, ubuhumyi ndetse n'urupfu.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko abantu banywa bene ibyo binyobwa bahita bagaragaza ibimenyetso bikomeye birimo uburwayi butunguranye, kwangirika kw'ingingo z'umubiri, guhuma amaso ndetse bamwe bagahita bitaba Imana.

Ibi biterwa n'uburozi bukabije buba bwarongewemo hagamijwe kongera ubukana cyangwa guhindura uburyohe bw'ibinyobwa.

Nk’uko byatangajwe na Poilisi y’u Rwanda, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda akaba na Komiseri ushinzwe Inozabubanyi n'Itangazamakuru muri Polisi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko impamvu nyamukuru y'ubu bukangurambaga ari uko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara abantu bahitanwa cyangwa bakaremara bazize kunywa ibinyobwa byongewemo imisemburo n'ibindi binyabutabire byangiza ubuzima.

Yagaragaje ko uturere nka Bugesera, Rwamagana na Nyabihu ari hamwe mu hagiye hagaragara ingaruka zikomeye z'ibi binyobwa, ariko ko ikibazo kitagarukira aho gusa kuko hari n'ahandi mu gihugu byagiye bigaragara.

Yongeyeho ko usibye kuba byangiza ubuzima, ibi binyobwa akenshi binagira uruhare mu kongera ibikorwa by'urugomo n'ibindi byaha, bitewe n'ingaruka zabyo ku myitwarire y'ababinyoye.


Ati: "Intego nyamukuru y'ubu bukangurambaga ni uguharanira ko nta muntu uzongera gupfa, guterwa uburwayi cyangwa kugirwaho izindi ngaruka zitewe no kunywa ibinyobwa byakoreshejwe ibikoresho bitemewe, byongewemo ibinyabutabire cyangwa byakorewe mu mwanda."

Yavuze kandi ko Polisi izibanda ku gukangurira abakora ibi binyobwa kubihagarika burundu, ababikwirakwiza bakabireka, ndetse n'ababinywa bakamenya ububi bwabyo.

Abaturage na bo basabwe kujya bagenzura ibinyobwa banywa, haba ibyo bagura mu maduka no mu tubari, cyangwa ibikorerwa mu ngo.

Mu butumwa yatanze, ACP Rutikanga yagaragaje zimwe mu ngero z'ibinyabutabire bivangwa muri zimwe mu nzoga z'inkorano, birimo pakimaya, amasabune, amatafari, umubirizi, lovire, alukoro, urusenda ndetse n'imiti ikoreshwa mu kuzibura imisarani, avuga ko ibyo byose bishobora guhitana ubuzima bw'umuntu.

Yashimangiye ko ibinyobwa bya gakondo nk'ubushera, umutobe, ibigage, urwagwa n'ibindi bishobora gukomeza gukorwa no kunyobwa, ariko bikozwe mu buryo bwemewe, hubahirizwa amabwiriza y'inzego zibishinzwe, isuku ndetse nta bindi binyabutabire byongerwamo.

Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa ko gukora, gukwirakwiza cyangwa gucuruza ibinyobwa byangiza ubuzima ari icyaha gihanwa n'amategeko, isaba buri muturage kugira uruhare mu kubirwanya.

Ubutumwa bwa "SI ZO ZAWE, ZANGE" bugamije kwibutsa buri wese ko kwirinda ibi binyobwa atari ukurinda ubuzima bwe gusa, ahubwo ari no kurengera ubuzima bwa mugenzi we no gufasha igihugu gukomeza kugira abaturage bafite ubuzima bwiza n'umutekano urambye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...