Ni ubukangurambaga
bwatangiranye n’Ugushyingo 2026, bukazakomereza mu turere twose tw'igihugu,
bukorerwa mu bigo bitandukanye no mu bice bikunze guhuriramo abantu benshi.
Mu
bazahugurwa harimo abakorera mu mahoteli, amasoko, udukiriro, inyubako nini
zifite ibice bitandukanye, inzego z'umutekano, ibigo byigenga bitanga serivisi
z'umutekano ndetse n'abakora irondo ry'umwuga.
Nk’uko byatangajwe
na Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe
kuzimya inkongi n'ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul
Gatambira, yavuze ko intego ari ukugira abantu benshi bafite ubumenyi bwo
gukumira inkongi no gutanga ubutabazi bw'ibanze hifashishijwe ibikoresho
biboneka aho ikibazo cyabereye.

Yagize
ati: “Turashaka kwagura imikoranire n'ibyiciro bitandukanye kugira ngo
dufatanye kujya turwanya inkongi z'umuriro kuko ahenshi hafashwe n'inkongi
usanga hari igihe amakuru atugeraho atinze, nyamara tubaye dufite abantu bari
aho hafi bigishijwe gukoresha ibizimyamuriro n'ibindi bikoresho byifashishwa mu
kuzimya, twakabaye tuhagera hari ibyo bakoze by'ibanze.”
Yakomeje
avuga ko kurwanya inkongi bidakwiye kuba inshingano za Polisi yonyine, ahubwo
n'abaturage bakwiye kubigiramo uruhare.
Yasobanuye
ko bahugura abaturage kugira ngo aho kubona inkongi bagahita bahunga gusa,
bajye bamenya uko batanga ubutabazi bw'ibanze mu buryo butekanye, bakoresheje
ibikoresho bihari.
ACP
Gatambira yavuze ko mu mahugurwa batanga banasobanurira abantu ibishobora
guteza inkongi, kugira ngo bamenye uko babyirinda. By'umwihariko, abakora
imirimo yo gusudira basabwa kujya bagira ikizimyamuriro hafi yabo kugira ngo
bashobore kugikoresha igihe habaye ikibazo.
Yagize ati: “Bikunze kugaragara ko ibikorwa bya muntu ari byo bikunze kuba intandaro y'inkongi y'umuriro, ni yo mpamvu tubasaba kwirinda igikorwa cyose bashobora gukora mu gihe nta bwirinzi bafite kikaba cyateza inkongi.”

Ibyo
Polisi isaba abubaka amazu n'abayacunga
Polisi
yasabye abubaka amazu y'ubucuruzi, amahoteli, amasoko, udukiriro n'izindi
nyubako zakira abantu benshi kujya bazirikana ingamba zo gukumira inkongi kuva
mu gihe cyo kubaka.
Muri izo
ngamba harimo gushyiramo uburyo bworohereza kubona amazi akoreshwa mu kuzimya
inkongi, ibitembo by'amazi n'ibigega biyabika kugira ngo ubutabazi butazatinda
kubera gushaka amazi kure.
Abafite
izo nyubako basabwe kandi kujya bagenzura ibizimyamuriro kugira ngo barebe ko
bitarengeje igihe cyo gukoreshwa kandi ko biri ahantu byoroshye kugera.
Hari kandi
inama yo gushyiraho inzira z'ubuhungiro zifasha abantu gusohoka mu nyubako mu
gihe habaye inkongi, gushyiramo ibyuma bitanga impuruza igihe habaye ikibazo mu
miyoboro y'amashanyarazi no gukoresha insinga zujuje ubuziranenge.
ACP
Gatambira yasoje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye
ibikorwa bishobora guteza inkongi, bagafatanya na Polisi mu kuzikumira aho
gutegereza ko ikibazo kiba.
Yashimangiye ko kurwanya inkongi ari inshingano ya buri wese, bityo abaturage bakwiye kumva ko bafite uruhare mu kurinda ubuzima bw'abantu, imitungo n'ibikorwa by'iterambere.



