Iri tsinda ryari riherekejwe n'abarimu baryo bayobowe na Dr. Sarah Schmidt, Umwarimu Wungirije mu Ishami ry'Ubumenyi mu bya Politiki muri iyo kaminuza.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, uru rugendoshuri rugamije guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorwa bikorerwa mu nzego zitandukanye ku isi.
Mu Rwanda, aba banyeshuri bari gusura no kuganira n'inzego zitandukanye kugira ngo basobanukirwe byimbitse uburyo igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu kubaka amahoro, guteza imbere umutekano no kongera icyizere cy'abaturage.
Mu ijambo rye, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State.

Yagize ati: "Twishimiye kongera kubakira muri Polisi y'u Rwanda. Ubu bufatanye buduha amahirwe yo gusangiza abandi ubunararibonye bw'u Rwanda mu kongera kubaka icyizere cy'abaturage, guteza imbere imikoranire hagati ya Polisi n'abaturage, kubungabunga umutekano rusange no gushyigikira urugendo rw'igihugu rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside no kubaka amahoro arambye."
Yanagejeje ku banyeshuri amateka ya Polisi y'u Rwanda, imiterere n'imikorere yayo, inshingano ifite mu kurinda umutekano, uburyo ikorana n'abaturage ndetse n'uruhare rw'ubufatanye n'izindi nzego mu guteza imbere umutekano, ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.
Ku ruhande rw'abashyitsi, Dr. Sarah Schmidt yashimye uburyo Polisi y'u Rwanda yakiriye neza iri tsinda ndetse n'ubufatanye bukomeje gutezwa imbere hagati y'impande zombi.

Yagize ati: "Uburyo Polisi y'u Rwanda ikorana n'abaturage ni urugero rwiza kandi ni isomo rikomeye ku banyeshuri biga ibijyanye no kubaka amahoro no kurinda umutekano rusange."
Uru ruzinduko rwubakiye ku masezerano y'ubufatanye Polisi y'u Rwanda na Kaminuza ya Kent State basinyanye muri Mutarama 2023, agamije guteza imbere uburezi n'ubushakashatsi.
Binyuze muri ubu bufatanye, abanyeshuri ba Kent State bakomeje kubona ubumenyi ngiro ku rugendo rw'u Rwanda mu ivugurura rya Polisi, kubaka amahoro no guteza imbere urwego rw'umutekano.
Kugeza ubu, abapolisi b'u Rwanda 11 bize muri Kaminuza ya Kent State, barimo batandatu barangije amasomo yabo, mu gihe abandi batanu bakiyigamo.

