Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti: ”Polisi y'u Rwanda iramenyesha umuntu waba warataye amafaranga ku wa Kane, tariki ya 23 Mata 2026, mu Karere ka Gasabo, mu muhanda Remera-Giporoso, ko ayo mafaranga yatoraguwe agashyikirizwa Polisi.”
Polisi y’u Rwanda yavuze ko nyirayo asabwa kuzajya kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye. Yavuze ko ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuru 0788311155 | 0788311502.

Itangazo rya Polisi
