Polisi y’u Rwanda yakurikiranye ikibazo cy’Umupolisi wagaragaje imyitwarire idakwiye mu gitaramo cya Diamond

Imyidagaduro - 30/08/2026 10:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Polisi y’u Rwanda yakurikiranye ikibazo cy’Umupolisi wagaragaje imyitwarire idakwiye mu gitaramo cya Diamond

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ikibazo cy’Umupolisi wagaragaje imyitwarire idakwiye mu gitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 muri ‘Parking' ya BK Arena’.

Igitaramo “Diamond Platnumz Experience” cyari cyateguwe mu rwego rwo kwakira no guha umwanya umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz. Cyanaririmbyemo abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Mbere y’uko igitaramo gitangira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’Umupolisi wumvikanye agira ati: "Amabwiriza avamo itegeko noneho aho utinyira isi hazamo n’inkoni iyo ubyanze.”

Iyo usesenguye aya mashusho ubona ko bifite aho bihuriye n’amabwiriza y’uko abakobwa bari bambaye imyenda yerekanaga bimwe mu bice by’umubiri wabo batari bemerewe kwinjira muri iki gitaramo.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X witwa Joselyine Chap yabajije Polisi y’u Rwanda ati: ”Mwaba muzi ibi bintu byabereye kuri BK Arena bikozwe n'umupolisi wanyu?.

Mwadusobanurira niba imyitwarire y’uyu mupolisi yari ikwiye kandi ihuye n’amahame n’imyitwarire y'umupolisi? Abaturage bakwiye kumenya neza aho urwego rwa Police ruhagaze kuri iki kibazo”.

Polisi yamusubije igira ati: ”Urakoze ku kibazo ubajije. Iki kibazo twakimenye kandi twagikurikiranye. Turisegura ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’uyu mupolisi. Turimo gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye”.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...