Aya masezerano yashyiriweho umukono i Seoul muri Koreya y’Epfo, ku wa 20 Kanama 2026, na CG Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, na Commissioner General YOO Jae-Sung, uyobora Polisi ya Koreya y’Epfo.
Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe kandi na Ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya y’Epfo, Nkubito Manzi Bakuramutsa.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, aya masezerano ashyiraho urwego rw’imikoranire hagati y’inzego zombi, cyane cyane mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa n’imitwe y’abagizi ba nabi.
Polisi zombi kandi zizajya zisangira amakuru n’ubumenyingiro, kugira ngo zirusheho gukorana mu gukumira no kurwanya ibyaha bihuriza hamwe abantu cyangwa imiyoboro ikorera mu bihugu bitandukanye.
Mu masezerano harimo kandi amahugurwa n’izindi gahunda zo kongerera ubushobozi abapolisi, hagamijwe guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu guhangana n’ibyaha bigenda bihinduka kandi bigenda birushaho gukoresha ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye kandi bushobora gufasha inzego zombi kurushaho kungurana ubumenyi ku buryo bwo gukoresha amakuru mu bikorwa bya Polisi, gukumira ibyaha no kunoza imikorere y’inzego z’umutekano.
Mu gihe ibyaha byambukiranya imipaka birushaho kwiyongera no gukoresha ikoranabuhanga n’imiyoboro mpuzamahanga, amasezerano nk’aya atuma ibihugu bishobora gukorana, gusangira amakuru no guhangana n’ibyo byaha bidashingiye gusa ku mipaka y’igihugu kimwe.
Aya masezerano yongeye gushimangira umubano w’inzego zombi, ndetse ateganya ko ubufatanye buzibanda ku bikorwa bifatika byo guhana amakuru, kongerera abapolisi ubushobozi no kurwanya ibyaha byateguwe mu buryo mpuzamahanga.



