Aya masezerano yasinyiwe ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, n’Abayobozi Bakuru ba Polisi zombi; CG Felix Namuhoranye ku ruhande rw’u Rwanda na IGP Douglas Kanja Kirocho ku ruhande rwa Kenya.
Nk'uko byatangajwe na Polisi y'u Rwanda, amasezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, magendu, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi biyobyabwenge bikomeye, ibikorwa byo kwigana amafaranga ndetse n’ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje.
Impande zombi zanemeranyije gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere imikorere ya kinyamwuga, guhanahana ubunararibonye, gusangira amakuru y’iperereza no guhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Aya masezerano kandi ateganya ubufatanye mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ingingo z’umubiri, ndetse no guhuza gahunda z’amahugurwa no gufatanya mu gutanga amasomo agamije kongerera ubushobozi abapolisi b’ibihugu byombi.
Hateganyijwe kandi uburyo bwo guhererekanya amakuru ku gihe kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gukumira, gutahura no kuburizamo ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka ku mutekano w’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, IGP Douglas Kanja Kirocho, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru. Muri uru ruzinduko, yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, byabereye mu Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari ku wa 27 Gicurasi 2026.
Kuri uwo munsi kandi, CG Felix Namuhoranye yakiriye mu biro bye abandi bayobozi bakuru ba Polisi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo Lt Gen Altaher Ali Mohamed Elbaloula, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Sudani, na Thierry Dofizouho Tuina, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego z’umutekano, guhanahana ubunararibonye no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano mu karere.
Isinywa ry’aya masezerano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya rifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, hagamijwe kubaka umutekano urambye no kurwanya ibyaha bikomeje gufata indi intera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.



