Polisi yo muri Esipagne yatangaje amakuru ataramenyekanye ku mpanuka yahitanye Diogo Jota na Andre Silva

Hanze - 08/07/2025 6:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yo muri Esipagne yatangaje amakuru ataramenyekanye ku mpanuka yahitanye Diogo Jota na Andre Silva

Polisi yo muri Esipanye yatangaje ko ibimenyetso byose kugeza ubu bigaragaza ko Diogo Jota, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal, ari we wari utwaye imodoka ubwo yakoraga impanuka yaje kumuhitana, kandi ko yari yarenze umuvuduko wagenwe.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 wakiniraga Liverpool yahitanywe n’iyo mpanuka hamwe na murumuna we André Silva w’imyaka 25, ubwo imodoka yabo yo mu bwoko bwa Lamborghini bikekwa ko yapfumutse ipine, mu gitondo cyo ku wa Kane ushize, mu ntara ya Zamora mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Esipanye.

Polisi y’igihugu ya Esipanye (Guardia Civil) yatangaje ko iyo modoka yari irimo gusatira indi ngo iyinyuranaho ku muhanda mugari A52 hafi y’ahitwa Palacios de Sanabria, imodoka yahise irenga umuhanda hanyuma ifatwa n’umuriro.

Police Yagize iti “Ibimenyetso byose byerekana ko imodoka yaba yarimo yihuta cyane kurusha umuvuduko ntarengwa wemewe kuri uwo muhanda,”

Polisi ivuga ko yagenzuye imirongo yasizwe n’ipine ry’imodoka, maze isanga “ibizamini byose byakozwe kugeza ubu byemeza ko Diogo Jota ari we wari utwaye imodoka yakoze impanuka.”

Raporo y’inararibonye iri gutegurirwa urukiko rushinzwe iperereza kuri iyo mpanuka. Polisi ikaba ivuga ko umuriro wari mwinshi cyane wageze ku rwego rwo gutwika burundu iyo modoka, bikaba bigoye no kubona ibindi bimenyetso byafasha iperereza.

Iyi mpanuka ibabaje yabaye hashize iminsi 11 Diogo Jota ashyingiranwe n’umukunzi we wo kuva kera, Rute Cardoso, mu birori byabereye muri Portugal. Uwo muryango wari usanzwe ufite abana batatu.

Jota na murumuna we André Silva bari mu rugendo berekeza ku cyambu cya Santander muri Esipanye, aho Jota yagombaga gusubira mu myitozo ya Liverpool. Ishyingurwa ryabo ryabereye mu mujyi w’iwabo Gondomar, hafi y’umujyi wa Porto, mu mpera z’icyumweru gishize.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...