Polisi yifashishije Formula 1 mu kwibutsa abatwara ibinyabiziga guha inzira imbangukiragutabara

Amakuru ku Rwanda - 15/10/2026 8:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yifashishije Formula 1 mu kwibutsa abatwara ibinyabiziga guha inzira imbangukiragutabara

Polisi y’u Rwanda yifashishije ikiganiro cy’urwenya hagati y’imbangukiragutabara n’imodoka ya Formula 1 mu kwibutsa abakoresha umuhanda ko bagomba guha inzira imbangukiragutabara, kuko iba igomba kwihuta mu gutabara indembe, kandi ko kuyima inzira bishobora gushyira ubuzima bw’umurwayi itwaye mu kaga.

Ni mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1, rizaba ari intambwe ikomeye mu kugarura iri rushanwa ku mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka myinshi ritahabera.

Mu mafoto Polisi yashyizwe ku rubuga rwa X, imbangukiragutabara igaragara yakira imodoka ya Formula 1 iyibwira iti: “Ikaze mu rw’imisozi igihumbi, Mr Formula 1! Turakwishimiye.”

Imodoka ya Formula 1 na yo irayishimira, ariko ikaza kuyibaza niba mu mihanda yo mu Rwanda imbangukiragutabara ihabwa inzira iyo yagiye gutabara abantu. Imbangukiragutabara isubiza ko abantu bagerageza kuyiha inzira, ariko ko hakiri bamwe batarasobanukirwa neza akamaro ko kubikora.

Mu gusoza icyo kiganiro, imodoka ya Formula 1 ishimangira ko abantu bakwiye guhindura iyo myitwarire, kugira ngo imbangukiragutabara ibashe kugera ku barwayi n’abakomeretse ku gihe.

Guha inzira imbangukiragutabara bishobora kurokora ubuzima

Imbangukiragutabara ni iiknyabiziga cyihutira gutabara abantu bakeneye ubuvuzi bwihuse. Iyo itinze kugera ku murwayi cyangwa ku wakomeretse kubera umubyigano wo mu muhanda cyangwa kudahabwa inzira, bishobora kongera ibyago ku buzima bwe.

Ni yo mpamvu abakoresha umuhanda basabwa kwitwararika, guha inzura ibinyabiziga bitabara indembe no kubyorohereza kugera aho bigeye mu buryo butekanye, bidateje izindi mpanuka.

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Formula 1, ubutumwa nk’ubu bunibutsa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ya buri wese, kandi ko guha inzira imbangukiragutabara atari ikimenyetso cy’ubupfura gusa, ahubwo ari igikorwa gishobora kurokora ubuzima.

Polisi yifashishije Formula 1 mu kwibutsa abatwara ibinyabiziga guha inzira imbangukiragutabara


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...