Polisi yavuguruje Bobi Wine, we avuga ko afungiye mu rugo

Hanze - 17/01/2026 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yavuguruje Bobi Wine, we avuga ko afungiye mu rugo

Polisi ya Uganda yahakanye amakuru yavugaga ko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, yaba yarashimuswe nijoro akajyanwa ahantu hatazwi. Polisi yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije guharabika inzego z’umutekano no kuzishinja ihohoterwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yavuze ko ayo makuru ari “ibirego by’uburiganya kandi bigamije gushishikariza imvururu, bigaragaza inzego z’umutekano nk’abantu batubahiriza uburenganzira bw’umukandida wa Politiki.”

Ibi byatangajwe mu gihe Bobi Wine we akomeje gutsimbarara ku mvugo avuga ko akiri mu buroko bwo mu rugo, aho avuga ko urugo rwe rwazengurutswe n’inzego z’umutekano kuva amaze gutora ku munsi w’amatora.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatanu, Bobi Wine yavuze ko ingabo zahise zitangira kugota urugo rwe akimara gutora, zihagarika inzira zose zo kwinjira no gusohoka.

Ati: “Ejo hashize, namaze gutora, ingabo zahise ziteranira hafi y’urugo rwanjye zigamije kumfungira mu rugo. Hari n’abasirikare basimbutse uruzitiro binjira mu rugo rwanjye. Nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka.”

Yakomeje avuga ko ibyo akorerwa ari ikimenyetso cy’ubwoba, atari imbaraga, ashinja Leta gutinya abaturage kubera ibyo yita ko “yabakoreye ihohoterwa rikabije no kwiba amajwi yabo.”

Ati: “Ibi si imbaraga. Babikora kubera ubwoba bw’abaturage bababajwe n’ibikorwa by’ubugome bakorewe. Batinya uko abaturage bazitwara nyuma yo kubambura amajwi yabo.”

Aya magambo ya Bobi Wine aje mu gihe Uganda iri mu bihe bikomeye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kugaragaza impungenge z’ihohoterwa, iterabwoba n’ihungabana ry’umutekano w’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari imbere cyane mu majwi, aho ku mibare yatangajwe ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, Museveni yari afite 75% by’amajwi, hashingiwe ku byavuye mu byicaro by’itora 60% byamaze kubarurwa.

Bobi Wine we yari akurikiyeho n’amajwi 21%, mu gihe ishyaka rye National Unity Platform (NUP) ryatangaje ko urugo rwe ruherereye i Kampala rwagoswe n’inzego z’umutekano, bikaba byarashyize we n’umugore we mu buryo bufatika mu buroko bwo mu rugo.

Mu ijoro ryakurikije amatora, amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano avuga ko byibura abantu barindwi bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bishwe mu mvururu zabereye mu Karere ka Butambala, mu bilometero 55 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kampala, mu mirwano yabaye hagati y’abashyigikiye opposition na Polisi.

Niba Museveni w’imyaka 81 atsindiye indi manda, bizatuma yongerera imyaka irenga 40 ku butegetsi, mu gihe yamaze gutangaza ko aya matora yaba ari aya nyuma ayoboye igihugu.

Ibi byateje impaka n’isesengura rikomeye mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye n’uzamusimbura mu ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo Development Watch Centre, hagati ya tariki 19 Ugushyingo na 16 Ukuboza, bwagaragaje ko Museveni ayoboye n’amajwi rya 60.94% ku rwego rw’igihugu, mu gihe Bobi Wine yari afite 35.26%.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 3,758 bo mu turere 42, mu duce 12 tw’igihugu, bwagaragaje ko Museveni yari imbere ya Bobi Wine mu duce 11 kuri 12 twasuzumwe. 


Polisi ya Uganda yahakanye amakuru y’ifungwa rya Bobi Wine, mu gihe uyu muyobozi w’abatavuga rumwe na Leta avuga ko urugo rwe rugoswe n’ingabo kuva amaze gutora, ashinja Leta gutinya abaturage n’ibisubizo by’amatora



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...