Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Umuvugizi
wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yavuze ko ayo makuru ari “ibirego
by’uburiganya kandi bigamije gushishikariza imvururu, bigaragaza inzego
z’umutekano nk’abantu batubahiriza uburenganzira bw’umukandida wa Politiki.”
Ibi
byatangajwe mu gihe Bobi Wine we akomeje gutsimbarara ku mvugo avuga ko akiri
mu buroko bwo mu rugo, aho avuga ko urugo rwe rwazengurutswe n’inzego z’umutekano kuva amaze gutora ku munsi w’amatora.
Mu
itangazo yashyize ahagaragara ku wa Gatanu, Bobi Wine yavuze ko ingabo zahise
zitangira kugota urugo rwe akimara gutora, zihagarika inzira zose zo kwinjira
no gusohoka.
Ati: “Ejo hashize, namaze gutora, ingabo zahise ziteranira hafi y’urugo rwanjye
zigamije kumfungira mu rugo. Hari n’abasirikare basimbutse uruzitiro binjira mu
rugo rwanjye. Nta muntu wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka.”
Yakomeje
avuga ko ibyo akorerwa ari ikimenyetso cy’ubwoba, atari imbaraga, ashinja Leta
gutinya abaturage kubera ibyo yita ko “yabakoreye ihohoterwa rikabije no kwiba
amajwi yabo.”
Ati: “Ibi si imbaraga. Babikora kubera ubwoba bw’abaturage bababajwe n’ibikorwa
by’ubugome bakorewe. Batinya uko abaturage bazitwara nyuma yo kubambura amajwi
yabo.”
Aya
magambo ya Bobi Wine aje mu gihe Uganda iri mu bihe bikomeye nyuma y’amatora
y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi
bakomeje kugaragaza impungenge z’ihohoterwa, iterabwoba n’ihungabana
ry’umutekano w’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ku
rundi ruhande, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta
Museveni ari imbere cyane mu majwi, aho ku mibare yatangajwe ku wa Gatanu nyuma
ya saa sita, Museveni yari afite 75% by’amajwi, hashingiwe ku byavuye mu
byicaro by’itora 60% byamaze kubarurwa.
Bobi
Wine we yari akurikiyeho n’amajwi 21%, mu gihe ishyaka rye National Unity
Platform (NUP) ryatangaje ko urugo rwe ruherereye i Kampala rwagoswe n’inzego
z’umutekano, bikaba byarashyize we n’umugore we mu buryo bufatika mu buroko bwo
mu rugo.
Mu
ijoro ryakurikije amatora, amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano avuga ko
byibura abantu barindwi bo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bishwe mu mvururu
zabereye mu Karere ka Butambala, mu bilometero 55 mu majyepfo ashyira
uburengerazuba bwa Kampala, mu mirwano yabaye hagati y’abashyigikiye opposition
na Polisi.
Niba
Museveni w’imyaka 81 atsindiye indi manda, bizatuma yongerera imyaka irenga 40
ku butegetsi, mu gihe yamaze gutangaza ko aya matora yaba ari aya nyuma ayoboye
igihugu.
Ibi
byateje impaka n’isesengura rikomeye mu gihugu, cyane cyane ku bijyanye
n’uzamusimbura mu ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement
(NRM).
Ubushakashatsi
buheruka gukorwa n’Ikigo Development Watch Centre, hagati ya tariki 19
Ugushyingo na 16 Ukuboza, bwagaragaje ko Museveni ayoboye n’amajwi rya 60.94%
ku rwego rw’igihugu, mu gihe Bobi Wine yari afite 35.26%.
Ubwo
bushakashatsi bwakorewe ku bantu 3,758 bo mu turere 42, mu duce 12 tw’igihugu,
bwagaragaje ko Museveni yari imbere ya Bobi Wine mu duce 11 kuri 12 twasuzumwe.

Polisi
ya Uganda yahakanye amakuru y’ifungwa rya Bobi Wine, mu gihe uyu muyobozi w’abatavuga rumwe na Leta avuga ko urugo rwe rugoswe n’ingabo
kuva amaze gutora, ashinja Leta gutinya abaturage n’ibisubizo by’amatora
