Ku wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga hagiye hanze amashusho y’abasore batatu bakubita umukobwa ndetse baranamukomeretsa bifashishije ibirimo umuhoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Polisi yatangaje ko yatangiye gushakisha aba abasore batatu ndetse ivuga ko byabereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara.
Nyuma yaho yavuze ko yafashe umwe muri aba basore batatu ndetse ikaba irimo irashakisha abandi. Iti: ”Turabamenyesha ko umwe mubagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy'ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe birakomeje”.