Ku wa Kane tariki 11 Nzeri 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga hagiye hanze amashusho y’abasore batatu bagaragaye bakubita umukobwa ndetse baranamukomeretsa bifashishije ibirimo umuhoro.
Ku wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 Polisi yatangaje ko yatangiye gushakisha aba abasore batatu ndetse ivuga ko byabereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Rwampara. Nyuma yaho yavuze ko yafashe umwe muri aba basore batatu ndetse ikaba iri gushakisha abandi.
Kuri ubu ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko yafashe n’abandi babiri bari basigaye. Yanditse iti: ”Turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy'ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara bose bafashwe”.