Polisi yasabye ko abanyeshuri basubira ku mashuri boroherezwa mu ngendo

Amakuru ku Rwanda - 03/09/2026 6:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Polisi yasabye ko abanyeshuri basubira ku mashuri boroherezwa mu ngendo

Polisi y’u Rwanda yasabye ibigo bitwara abagenzi, amashuri, ababyeyi n’izindi nzego zitandukanye kugira uruhare mu korohereza abanyeshuri basubira ku mashuri, birinda ko hagira abakerererwa cyangwa bahura n’ibibazo mu ngendo.

Ingengabihe y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 igaragaza ko amasomo azatangira ku banyeshuri bose ku wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.

Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bacumbikirwa, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko bazatangira gusubira ku mashuri kuva kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri kugeza ku wa 6 Nzeri 2026.

Muri iki gihe cy’ingendo nyinshi z’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda yasabye inzego zitandukanye kugira uruhare mu kubafasha kugera ku mashuri yabo amahoro kandi ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ishami ry’Inozabubanyi n’Itangazamakuru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko buri Munyarwanda akwiye kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri kugera ku mashuri nta kibazo bahuye na cyo mu nzira.

ACP Rutikanga yasabye ibigo bitwara abagenzi kwita ku banyeshuri muri iki gihe, bakabafasha kubona imodoka hakiri kare kugira ngo badakererwa cyangwa ngo habe ubwo barara mu nzira.

Ati: “Buri wese arasabwa kugira uruhare mu gufasha abanyeshuri mu gihe basubira ku mashuri kugerayo amahoro kandi badakererewe.”

Yongeyeho ko abanyeshuri bakwiye kwambara umwambaro w’ishuri kugira ngo ibigo bitwara abagenzi bibashe kubamenya no kubitaho mu gihe cy’urugendo.

Ati: “Buri munyeshuri agomba kuba yambaye umwenda w’ishuri kugira ngo n’ibigo bitwara abagenzi bibashe kumwitaho, bamutware hakiri kare, kugira ngo bimurinde gukererwa.”

Polisi y’u Rwanda kandi yibukije abashoferi kubahiriza gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro, birinda imyitwarire ishobora guteza impanuka.

ACP Rutikanga yasabye abashoferi kwirinda gutanguranwa abagenzi, gutwara umubare w’abagenzi urenze uwagenwe, gutwara ku muvuduko ukabije no gukora ibindi binyuranyije n’amategeko y’umuhanda.

Ati: “Hari ingeso mbi ziranga bamwe mu bashoferi harimo n’izo gutanguranwa abagenzi, gucomokora utugabanyamuvuduko bigatuma bagendera ku muvuduko mwinshi urenze uwagenwe, kutaruhuka bashaka gukora inshuro nyinshi, gutwara banyoye ibisindisha n’izindi.”

Yasabye abashoferi kurangwa n’ubwitonzi no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umutekano wo mu muhanda, ashimangira ko kwirinda impanuka ari inshingano ya buri munsi.

Polisi y’u Rwanda yibukije abanyeshuri ko na bo bafite uruhare mu kugira ngo ingendo zabo zigende neza. Basabwe kwambara umwambaro w’ishuri, kugera ku gihe aho bafatira imodoka no kwirinda kunyura ahantu hatari mu nzira ibajyana ku mashuri.

Polisi yavuze ko itazihanganira abashora abanyeshuri mu ngeso mbi, kandi yihanangiriza abantu bashobora kugerageza gushuka abanyeshuri babaha impano cyangwa amafaranga, bakabakururira mu ngeso mbi.

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu wese wagerageza kubyungukiramo, cyane cyane abashobora gufatirana abanyeshuri ku kuba bafite ibibazo cyangwa ubushobozi buke bwo kwirinda ibishuko.

Polisi kandi yabasabye kwirinda abantu babaha amafaranga cyangwa impano mu buryo budasobanutse, kuko bishobora kubashora mu bishuko cyangwa mu bindi bibazo.

Abanyeshuri basabwe kandi kutajugunya ibintu mu muhanda bari mu modoka, kutagenda bahagaze mu modoka ndetse no kwirinda ibindi bikorwa bishobora guteza umutekano muke.

Polisi yabasabye kandi gutanga amakuru igihe babonye umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko.

ACP Rutikanga ati: “Mu gihe bari mu modoka bakabona umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko ko bakwihutira kubimenyesha umupolisi wese babona mu muhanda cyangwa babona uko bahamagara, bagatabaza kuri nimero ziba ziri mu modoka.”

Polisi y’u Rwanda yasabye ababyeyi na bo gukurikirana ingendo z’abana babo, bakabafasha kugera aho bategera imodoka hakiri kare ndetse bakamenya igihe bavuye aho bategera.

ACP Rutikanga yavuze ko hari abanyeshuri bashobora kubeshya ababyeyi babo ko batinze kubona imodoka, nyamara bakaba baratinze kubera kunyura ahandi, bigatuma batagera ku mashuri ku gihe.

Yasabye ababyeyi kumenya neza uko abana babo bakoze urugendo no gukomeza kuvugana na bo kugeza bageze ku mashuri.

Muri iki gihe abanyeshuri basubira ku mashuri, Polisi y’u Rwanda yasabye buri wese kugira uruhare mu kubafasha gukora ingendo zitekanye, kubahiriza amategeko y’umuhanda no kugera ku mashuri yabo amahoro kandi ku gihe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...