Nk'uko biteganywa n'ingengabihe ya Minisiteri y'Uburezi
n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA), kuva ku
wa 29 Kamena kugeza ku wa 2 Nyakanga 2026 ni bwo abanyeshuri bazava ku mashuri
basubira mu miryango yabo.
Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu
Muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko
ubufatanye bw'inzego zitandukanye ari bwo buzafasha abanyeshuri kugera iwabo
amahoro kandi ku gihe.
Yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri gutanga indangamanota
hakiri kare kugira ngo abanyeshuri babashe kugera ku modoka zibajyana
batakererewe, anabashishikariza gukurikirana ko abanyeshuri bava ku mashuri
bambaye umwambaro w'ishuri ubaranga, kuko ubafasha kumenyekana no koroherezwa
mu rugendo.
Yanibukije ibigo bitwara abagenzi ndetse n'abagenzi muri
rusange ko bafite uruhare rwo gufasha abanyeshuri muri iki gihe baba benshi ku
mihanda berekeza iwabo.
Polisi kandi yasabye abanyeshuri kujya bagira imyitwarire
myiza mu gihe cy'ibiruhuko, babikoresha mu gufasha imiryango yabo, gusubiramo
amasomo no kuganira n'ababyeyi n'inshuti, aho kwishora mu ngeso mbi.
SSP Kayigi yaburiye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge
n'ibindi bikorwa bishobora kubashyira mu byaha cyangwa bikabangiriza ubuzima
n'ejo hazaza habo.
Yagize ati: "Ibiruhuko mugiyemo si umwanya wo
kwifata uko mubonye ngo mwishore mu ngeso mbi, ahubwo ni igihe cyo kuganira
n'ababyeyi, gusubiramo amasomo no gufasha imirimo yo mu rugo. Ntimuzishore mu
biyobyabwenge kuko uwabigiyemo aba arimo gushyira ubuzima bwe mu kaga."
Yakomeje asaba abanyeshuri gutanga amakuru ku gihe igihe
babonye abantu banywa, batunda cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge, kimwe n'abakora
ibindi byaha, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.
Ku ruhande rw'ababyeyi, Polisi yabasabye gukurikiranira hafi
abana babo muri ibi biruhuko, bakamenya aho bari n'abo bagendana na bo, ndetse
bakirinda kubaha inzoga batarageza ku myaka 18 y'amavuko.
SSP Kayigi yibutsa kandi ko hari abanyeshuri bamwe bishora
mu ngeso mbi bikarangira bateshejwe ishuri ndetse bikagira n'ingaruka zikomeye
ku buzima bwabo, asaba urubyiruko kubyirinda no gukomeza guharanira ejo hazaza
heza binyuze mu myitwarire myiza n'uburere buboneye.
